RFL
Kigali

URUKUNDO: Impamvu 10 zitera abashakanye gutandukana

Yanditswe na: Editor
Taliki:3/04/2017 7:48
2


Ku isi hose hari ikibazo cy’ingo zisenyuka zitamaze kabiri aho usanga abantu babana bakundanye nyuma y’igihe gito bagahita batandukana. Mu bushakashatsi bwakozwe n'ikinyamakuru Cosmo cyandikirwa mu Bwongereza, bwagaragaje ko ku bagore 1400 bose babajijwe, berekanye impamvu z’ingenzi zituma ingo zisenyuka.



Izo mpamvu ni izi uhereye ku ya 10:

10.Guhuza ibitsina kw’abashakanye: Ingo15.7% zisenywa n’ibiba bitagenda neza mu guhuza ibitsina kw’abashakanye.

9.Ibibazo biterwa n’imiryango n’inshuti: Ingo18.9% zisenywa n’ibibazo bituruka ku miryango y’abashakanye n’inshuti zabo.

8.Kutabana kw’abashakanye: Ingo 20.2% zisenywa n’uko abashakanye umwe aba atabana n’undi bitewe ahanini n’akazi.

7.Kuba umugabo adafite umwuga ufatika: Ingo 20.6% zisenywa n’uko abagore baba batihanganiye kuba abagabo babo nta mwuga ufatika bakora.

6.Kutitanaho: Ingo 21.1% zisenywa n’uko hari igihe umwe mu bashakanye aba atakitaye ku wundi.

5.Gushaka kubaho mu bwigenge: Ingo21.1% zisenywa n’uko abashakanye umwe aba ashaka kwigenga.

4.Kuba badakwiranye: Ingo 29.1% zisenywa n’uko umwe mu bashakanye iyo amaze kumenya undi neza asanga atari we yaremewe, akabona batari bakwiranye agahitamo kumusezeraho.

3.Kutizerana: Ingo 29.7% zisenywa n’uko abashakanye baba batizerana cyangwa batabwizanya ukuri.

2.Gucana inyuma: Ingo 36.6% zisenywa no gucana inyuma kw’abashakanye.

1.Kuba batagishaka gukundana: Ikiza ku isonga mu gusenya ingo nyinshi zisaga 39.7% ni uko abashakanye baba batagishaka gukundana bagahitamo gutandukana.

Izi ni impamvu z’ingenzi ariko ubu bushakashatsi bwagaragaje n’izindi mpamvu nyinshi zishobora gusenya ingo; nko kuba abashakanye badakunda ibintu bimwe n’izindi.

Src: Gukunda.com

Ku isi hose hari ikibazo cy’ingo zisenyuka zitamaze kabiri aho usanga abantu babana bakundanye nyuma y’igihe gito bagahita batandukana.

Mu bushakashatsi bwakozwe na Cosmo cyandikirwa mu Bwongereza, bwagaragaje ko ku bagore 1400 bose babajijwe berekanye impamvu z’ingenzi zituma ingo zisenyuka. - See more at: http://www.inyarwanda.com/gukunda/?Impamvu-10-zitera-abashakanye#sthash.P6WMm7Py.dpuf
Ku isi hose hari ikibazo cy’ingo zisenyuka zitamaze kabiri aho usanga abantu babana bakundanye nyuma y’igihe gito bagahita batandukana.

Mu bushakashatsi bwakozwe na Cosmo cyandikirwa mu Bwongereza, bwagaragaje ko ku bagore 1400 bose babajijwe berekanye impamvu z’ingenzi zituma ingo zisenyuka. - See more at: http://www.inyarwanda.com/gukunda/?Impamvu-10-zitera-abashakanye#sthash.P6WMm7Py.dpuf





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Coco7 years ago
    Ibi nibyo cyane
  • jory4 years ago
    Nitwa ange mfite imyaka 27, nize secondaire sinabasha gukomeza kaminuza, rero ndifuza umukunzi umusore ufite kuva kumyak 30 kuzamura gsa sinkunzekujya kuri whatsap kubera impamvu uwumva twafatanya kubaka ubuzima bwokubaka urugo bitari ugukina yampamagara kuri 0787292256





Inyarwanda BACKGROUND