RFL
Kigali

URUKUNDO: Ibintu 10 buri mugore yifuza ku mukunzi we

Yanditswe na: Editor
Taliki:30/01/2017 19:00
5


Abantu benshi bakunze kuvuga ko umugabo mwiza arangwa n’igihagararo, ubwiza ndetse n’uburanga ariko si ibyo gusa kuko hari ibimenyetso 10 ubushakashatsi bwagaragaje.



Ni byo koko abantu ntibakunda kimwe nyamara abagore benshi hari ibyo bahuriraho mu guhitamo uwababera umukunzi. Muri iyi nkuru tukaba tugiye kubagezaho ibintu 10 nk’uko tubikesha urubuga Beauty and Tips.

1.Ubushake bwo kwishimisha

Ubushakashatsi bugaragaza ko iki ari igikorwa cy’ ingezi mu rukundo ngo iyo umugabo adafata umwanya wo kwishimana n’umukunzi we biramubabaza cyane kabone nubwo ntacyo baba babuze mu rugo rwabo. Niba ushaka ko abakobwa bagukunda, gerageza ujye ufata umwanya wo kwishimisha.

2.Kugira ubuntu (ubushake bwo gutanga)

Ntibisobanuye ko ugomba guha umukunzi wawe impano zihenze; uhubwo ugomba kuba ugirira neza n’abandi bantu urusha ubushobozi kubera ko abagore benshi bakunda abagabo bakunda gufasha, byaba binyuze mu mafaranga cyangwa se mu gutanga igihe cye akora imirimo y’ ubushake. Kuba agira umutima w’impuhwe kandi yicisha bugufi ni yo myitwarire abakobwa benshi baheraho bakunda.

3.Imbaraga

Imbaraga zishobora guturuka ahantu henshi ariko abagore bakunda abagabo bagaragaza ko bashoboye koko. Ntibivuze ko ari umugabo ku gihagararo gusa kugira ngo yemeze umugore, ahubwo ni umugabo w’ icyitegererezo, ufite imyitwarire myiza, ushoboye gukora kandi no gufata imyanzuro. Umugabo mu by’ukuri uzi icyo ashaka kandi agaharanira ku kigeraho. Bene abo, abagore bahora babiruka inyuma.

4.Ubwenge

Ubwenge na bwo bushobora gusobanura ibintu byinshi bitewe n’umuntu. Ntibishatse kuvuga ko umugabo agomba kuba ari uwize cyane cyangwa uzi byinshi kurusha abandi, ahubwo agomba kuba ari umuntu utekereza neza kandi asobanukiwe neza n’ ibyo akora, benshi bamuvuga kandi afite ubushake bwo kumenya byinshi.

5.Akora imyitozo ngorora mubiri

Ubushakashatsi bwerekanye ko abagore benshi bakunda abagabo bakomeye kandi bafite ubuzima bwiza. Atari uko abyimbije igituza, imitsi cyangwa inda ahubwo ari umusore ubereye ijisho.

6.Agasatsi gake gakura kaza mu maso

Ubushakashatsi ku bagore bwakozwe na Kaminuza ya New South Wales bwagaragaje ko abagore benshi bakunda abagabo bagira agasatsi gake gakura kaza mu maso kurusha abatagafite cyangwa umusatsi wuzuye umutwe wose. Abogore ngo bakunda abagabo bafite ako gasatsi kubera ko bagaragara nk’abanyembaraga, bafite imyitwarire ya kigabo kandi ari n’abashotoranyi bityo bakumva ko ari bo bababera inshuti.

7.Ijwi rinini

Hari ubushakashatsi buvuga ko umugabo agomba kugira ijwi rinini kuko ngo ari ikimenyetso cy’uko umugabo agaragara nk’umunyembaraga kandi ashobora kwita ku mugore we. Kubera ko ijwi ari muri bimwe bituma umukunzi wawe arushaho kukwemera, ubushakashatsi bugaragaza na none ko ushobora gutoza ijwi ryawe rikaba irya kigabo nk’uko umuhanzi ashobora kwitoza kuririmba neza.

8.Igihagararo n’uburebure

Ibyavuye mu bushakashatsi na none byerekana ko abagore bahitamo abagabo babarusha uburebure. Ibi bisobanuye ko abagore bagomba kuba bareshya cyangwa ari bagufi ku bagabo. Ikindi ni uko abagore bakunda abagabo bahagarara bemye ndetse mu buryo bwiza bwo guhagarara.

9.Umuyobozi

Ikindi kintu umugore akundira umugabo ni uko aba ashobora gufata inshingano. Guhagararira abandi bakozi cyangwa kuba umuyobozi w’ itsinda runaka bituma umugore arushaho kumukunda kuko aba ashobora gufatira imyanzuro ikibazo cyose cyavuka.

10.Uburyo bw’ imyambarire n’uko agaragara

Imyambaro iyo ari yo yose umugabo yakwambara umugore abona ari myiza mu gihe ifite isuku. Guterwa ishema n’imyambaro ifite isuku ndetse n’uko ugaragara ni byo abagore benshi babona ko ari ingenzi ku bakunzi babo. Kandi ni na byo umukobwa yitaho cyane iyo ahuye n’umusore ku nshuro ya mbere.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Alice7 years ago
    Ni Sawa Da ndabona ari 90%
  • kwizera7 years ago
    murakoze ALICE ko mbyujujec?
  • Ombeni Jean De Dieu7 years ago
    Ndumva Ari Neza Kbx
  • dallas7 years ago
    Umusatsi ukura uza mumaso ni uwa bazungu bana twebwe tujyira amasoso
  • mathias5 years ago
    birashoboka ariko mwibagiwe igitinyiro





Inyarwanda BACKGROUND