RFL
Kigali

Urukingo rw’indwara ya Ebola rwatangiye kugeragezwa muri Congo

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:21/05/2018 15:20
0


Mu rwego rwo kwirinda ndetse no kugabanya impfu z’abantu bakomeje kwicwa na Ebola, bamwe mu baganga bo muri Congo batangiye kugerageza urukingo rw’iyi ndwara.



Kugira ngo hizerwe neza ubushobozi bw’uru rukingo ruri kugeragezwa bahereye ku bavura iyi ndwara baterwa uru rukingo ngo barebe ko hari icyo rwamara.

Ese ubusanzwe Ebola ni iki

Ebola ni indwara iterwa n’udukoko twinjira mu mubiri w’umuntu tugatuma ava amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri we, ikaba yandura byihuse cyane binyuze mu matembabuzi ayo ari yo yose y’umuntu uyirwaye kandi ikica vuba cyane.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS ryafashe umwanzuro wo kugerageza uru rukingo kugira ngo harebwe ko umubare w’abantu bari kuyandura muri congo wagabanuka. Uru rukingo rwakozwe n’ikigo cyizewe ku buryo hakekwa ko hari icyo rwamara kuko rwizeza no kugira icyo rukora mu myaka yashize.

Aya makuru yemejwe neza na Dr. Michel Yao ubwo yabwiraga BBC ko uru rukingo rwageragejwe muri Guinee kandi ko abaruhawe bose badashobora gufatwa n’iyi ndwara ni muri urwo wego rero OMS yohereje inkingi zigera ku bihumbi bine muri Congo kandi abafite aho bahuriye n’ubuvuzi ni bo uru rukingo ruheraho.

Gusa ngo zimwe mu mbogamizi zihari ni ikibazo cy’umuriro kuko uru rukingo rusabwa kubikwa ahantu hashyushye kuva kuri degree 60 kugera kuri 80. Ikindi n'uko kubera ko uru rukingo rutigeze rugeragezwa muri iki gihugu biragoye ko abaturage bitabira kwikingiza kandi ari bo rugiye kugeragerezwaho. Ikindi gikomeye n'uko kuri ubu abaturage bose babayeho ku bwoba ndetse nta wubasha kwegerana n’undi cuangwa se ngo babe basuhuzanya ngo bahane ibiganza. Biteye ubwoba.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND