RFL
Kigali

Urubuga nkoranyambaga rwa mbere rw’Abanyarwanda ‘Iyacu.rw’ rwatangiye gukora

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/01/2018 18:33
5


Guhera muri Mutarama 2018 ni bwo mu Rwanda hatangijwe urubuga nkoranyambaga rw’Abanyarwanda rwiswe IYACU. Uru rubuga rwakorewe mu Rwanda kandi rukorwa n’Abanyarwanda. Rugamije kurushaho guhuriza hamwe Abanyarwanda aho bari hose ku Isi.



Binyuze kuri IYACU, abantu bazajya basangiza inshuti amafoto, amashusho ndetse by’umwihariko bashobore no gusangiza inshuti zabo ibiganiro cyangwa se indirimbo zo mu  buryo bw’amajwi. Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Mike Karangwa na Gustave Murenzi bamwe mu bashinze urubuga iyacu.rw bagize bati:

Twakoze ibishoboka byose tworoshya uburyo inshuti zishobora kuganira no gusangira ubuzima bwa buri munsi. Hari n’uburyo bwihariye ku bahanzi, abanyamakuru, ababwirizabutumwa cyangwa se n’abandi bose babyifuza aho bashobora gusangiza inshuti ibiganiro byo mu buryo bw’amajwi cyangwa se indirimbo bitabaye ngombwa ko umuntu anyura kuzindi mbuga (websites) nk’uko byari bisanzwe.

Nkuko bakomeje babibwira umunyamakuru ngo uburyo bwo gusangiza inshuti video na bwo bwarorohejwe cyane kuko ushobora gushyiraho video igahita ijyaho bidatinze kandi idataye umwimerere  na gato ugereranije n’uburyo busanzwe ku zindi mbuga nkoranyambaga. Hari n’uburyo bwinshi buzatuma abantu bashobora kunezerwa kurushaho kuko ubu noneho byoroshye ko abantu basangiza inshuti zabo zose ibitabo mu buryo bwa “word document” cyangwa “pdf” babinyujije ku rukuta rwabo buri wese akaba yabikuraho byoroshye.

Iyacu

Uretse guhuza abantu, abashinze uru rubuga banavuga kandi ko ruzanakora nk’isoko hagati y’abayikoresha aho buri wese ufite icyo agurisha azajya agishyira ku isoko (anyuze ahitwa my product) bityo inshuti ze n’abandi barukoresha bakibone ku buryo bworoshye (binyuze kuri market). Kugeza ubu gukoresha iri soko nta kiguzi bisaba.

Ikindi abashinze uru rubuga babwiye Inyarwanda.com batangaje ko kurujyaho bisaba kunyura kuri www.iyacu.rw cyangwa se ukifashisha applications za IYACU Mobile App na IYACU Messenger iboneka kuri Play Store. Ku bindi bisobanuro wabaza kuri Telefoni: 0733-140-140 cg Email: marketing@iyacu.rw






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kabalisa6 years ago
    Facebook yaragafashe murarushwa n'ubusa. Nimuhimbe ibyanyu mutiganye abandi.
  • Kelly 6 years ago
    Ndumva abanyarwanda Tumaze gutera imbere
  • mimi6 years ago
    Byari kunezeza iyo haba hari uburyo abakoresha ikinyarwanda cyonyine nabo babasha gukoresha iyi program naho ubundi ntacyo ije gukemura mugihe utazi urundi rurimi atazayikoresha
  • Innocent nzagezahe6 years ago
    OK mukomeze muhange udushya turabemera
  • Munitech6 years ago
    Murasetsa! Uwakubwira social medias z'abanyarda zihari wabara ntuharure, nyamara zose ntabwo zigeze zigira icyo zigeraho. Why? Haricyo banyirazo batumva: ikibazo si ukumenya kuzikora, ikibazo ni ukumenya bisiness yazo, oops...ibanga ndarihishuye!





Inyarwanda BACKGROUND