RFL
Kigali

Urifuza kurinda uruhu rwawe gusaza imburagihe?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:22/01/2018 13:27
0


Bitewe n’ubuzima bwa buri munsi ndetse butari bwiza cyane benshi babayemo akenshi biturutse ku guhangayikira ejo hazaza, usanga buri wese akora iyo bwabaga ngo arebe ko yaramuka ariko benshi ntibite ku gufata neza imibiri yabo bayiha indyo iboneye.



Aha rero ni naho ureba umuntu ugasanga arasa n’ushaje mu maso kandi akiri muto, ibi rero ngo biterwa no kutamenya indyo nziza ukwiriye kugaburira umubiri wawe, ni nayo mpamvu tugiye kwerekana bimwe mu bishobora kurinda umubiri wawe gusaza imburagihe bikanagufasha guhorana uruhu rwiza kandi rutoshye.

Bimwe mu byo ukwiye kwibandaho kugirango ufashe uruhu rwawe guhora ruhehereye harimo:

Amagi: Ngo amagi yifitemo icyo bita biotin ari zo ntungamubiri zibera muri vitamine B zikaba zigize protein ari nayo ituma ugira inzara nziza cyane zidacika ubusa ndetse n’uruhu rwawe rukoroha rwose.

Pomegranates: Pomegranates ni imbuto zikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye zifite ubushobozi bwo kurinda no gusohora uburozi bushora mu mubiri w’umuntu bigatuma uruhu rugubwa neza ndetse zifasha mu kurinda uruhu kwangizwa n’izuba.

Watermelon: Yifitemo lycopene, ifite ubushobozi bungana n’ubw’inyanya bikagira vitamine ari nayo ituma byombi bitukura , akamaro kayo rero ni ukurinda imirasire mibi y’izuba ndetse n’intungamubiri zayo zituma uruhu rw’umuntu ruhora rutoshye.

Avoka: Avoka burya ngo ni isoko nziza y’amavuta atuma  uruhu ruhorana itoto, niyo mpamvu uzasanga n’amavuta yo kwisiga amenshi bongeramo ibituruka kuri avoka. Zikize cyane kuri oleic acid ndetse na omega-9 fatty acid ziha uruhu guhorana itoto.

Imboga: Ni ikintu gikomeye cyane ku buzima bw’umuntu kuko na zo zifitemo intungamubiri zirinda uruhu kwangizwa n’imirasire y’izuba ndetse nazo zigatuma uruhu rudasaza imburagihe.

 Src:Healthline.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND