RFL
Kigali

Umuyapani w’umuherwe ni we wa mbere ukatishije itike yo kujya ku kwezi

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:14/10/2018 10:34
1


Yusaku Maezawa umuyapani usanzwe ari umuherwe ukomeye yaguze itike yo kujya ku kwezi mu mwaka wa 2023.



Yusaku Maezawa yemeza ko kuva akiri muto yari afite inzozi zo kuzakandagiza ikirenge ku kwezi nibura rimwe mu buzima bwe. Ibi byatumye akomezanya izi nzozi agiye kugeraho mu myaka 5 iri imbere.

Yusaku Maezawa yaguze itike izamugeza ku kwezi mu mwaka wa 2023. Icyakora agaciro k'iyi tike ntikatangajwe. Yusaku Maezawa azagenda mu cyogajuru kitwa SpaceX, akazanajyana n’abandi barimo umuririmbyi n’umukinnyi wa sinema akunda ariko bose batatangarijwe imyirondoro.

Yusaku Maezawa w’imyaka 43 ni umuherwe w’umupagani watangiye ubucuruzi bw’imideri n’ubundi bugeni mu myaka 20 ishize, atunze akayabo ka miliyari 2 z’amapawundi akoreshwa mu bwami bw’u Bwongereza.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Unknown 5 years ago
    Umuherwe w'umupagani?





Inyarwanda BACKGROUND