RFL
Kigali

Umuntu 1 yitabye Imana, 2 barakomereka ubwo bubakaga ahazakinirwa filime

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:30/01/2015 16:17
0


Mu gihugu cya Taiwan haravugwa inkuru y’incamugongo aho ku munsi w’ejo umuntu 1 yitabye Imana abandi 2 bagakomereka ubwo bubakaga ahazakinirwa filime y’umunyamerika Martin Scorsese yitwa “Silence”.



Nk’uko byemejwe na Leslee Dart akaba ari umuvugizi w’igikorwa cyo gukora iyi filime ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru E! yatangaje ko ibi byago byabaye ku munsi w’ejo  ubwo abubatsi b’abanyataiwan bubakaga ahazakinirwa iyi filime mu mujyi wa Taipei maze urukuta rukaza gusenyuka rukabagwaho.

Nyuma y’uko uru rukuta rubaguyeho, bahise bihutishwa kwa muganga maze umwe yitaba Imana akigezwa kwa muganga, abandi 2 bakaba bari kuvurwa imvune bagize ku maguru no mu mutwe.

“Silence” ni filime ya Martin Scorsese uzwi kuba ariwe wakoze filime zamenyekanye cyane nka Taxi Driver yo mu 1976, Wolf of Wall Street (2013),… iyi filime ifite inkuru ishingiye ku gitabo kitwa iri zina cy'umuyapani Shusaku Endo izajya hanze mu mwaka wa 2016, ivuga inkuru y’abapadiri 2 bajya mu gihugu cy’ubuyapani mu kinyejana cya 17 gusakaza yo ubutumwa bwa Gikirisitu, ndetse n’ibyago bahurirayo mu guhindura imyumvire y’abayapani.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND