RFL
Kigali

Rubavu: Abagore bo mu cyaro basabwe kwirinda umwanda no kwita ku burere bw'abana babo-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/10/2018 12:40
0


Umunsi mpuzamahanga w'umugore wo mu cyaro mu karere ka Rubavu wizihirijwe mu murenge wa Rugerero aho abagore bo mu karere ka Rubavu basabwe kwirinda umwanda ndetse no kwita ku burere bw'abana babo.



Kuri uyu wa Kane taliki 18 Ukwakira 2018 mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rugerero hizihirijwe umunsi mpuzamahanga w'umugore wo mu cyaro aho bibukijwe inshingano zabo nk'abagore ndetse bakagabanya ikibazo cy'ababyara abo badashoboye kurera.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu karere ka Rubavu Madamu Uwampayizina Marie Grace yibukije abagore inshingano zabo mu rugo harimo nko kwita ku bagabo babo, ku burere bw'abana babo babaha uburere bukwiriye ndetse n'ubuzima bwiza. Yagize ati:

Akarere ka Rubavu gashingiye ku rubyiruko rw'abana bato dufite mu ngo zacu ndetse kimwe n'abamaze kwigira ruguru, iki ni cyo gihe rero ngo tubiteho tubahe uburere bwiza, tubahe ubuzima buzira umuze nk'uko bikwiye gukorwa by'umwihariko kuri twe nk'abagore. Akarere kacu rero gakeneye umubyeyi wumva icyiza cyo kuringanyiza urubyaro turera abo dushoboye kurera ndabibasabye kandi mumbere intumwa.

Rubavu District

Mari Grace Uwampayizina; Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Rubavu

Muri ibibirori kandi abagore bagaragaje aho bageze biteza imbere, baremera umukobwa watewe inda nyuma akiga imyuga. Bamuhaye imashini idoda izamufasha kwiteza imbere. Uretse ibi kandi abagore bahize imihigo y'Inama y'igihugu y'abagore ku rwego rw'Akarere n'Umurenge. Mujawimana Rosette na Tamali Murekatete ni bamwe mu bagore bo mu murenge wa Gisenyi baganiriye na Inyarwanda.com.

Bose bahuriza ku kintu cy'uko hakwiye kubaho impuguro rusange mu mirenge ndetse no mu tugari mu buryo bwo kwigisha abagifite imyumvire mibi ivuga ko ntacyo bashoboye. Abagore bo mu karere ka Rubavu kandi basabwe kuba ku isonga mu kwitabira gahunda za Leta muri rusange zigamije Iterambere ry'igihugu n'imibereho myiza yaburi wese.

ANDI MAFOTO

Rubavu District

Bagenera imashini idoda umukobwa watewe inda nyuma akiga kudoda

Rubavu DistrictRubavu DistrictRubavu District

Mari Grace yasogongeye ku kibindi

Rubavu DistrictRubavu DistrictRubavu District

Abagore bo mu cyaro basabwe kwirinda umwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND