RFL
Kigali

Umukobwa w’imyaka 26 yashakanye na nyina umubyara

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:11/10/2017 19:10
1


Muri Afurika y’Epfo umukobwa witwa Lolita yashakanye na nyina umubyara w’imyaka 44, ngo ni nyuma yo gusanga mu buzima bwe bwose nta wundi muntu waba waramubaye hafi nka nyina ndetse ngo no ku ngingo yo mu buriri asanga ntawe uruta mama we umubyara.



Uyu mukobwa w’imyaka 26 yakoze ibyiswe amahano na benshi ubwo yashyingiranwaga na nyina mu mujyi wa Capetown, ibi birori byabaye mu ibanga rikomeye kuko ibi bitemewe muri iki gihugu. Abajijwe impamvu yahisemo gushyingiranwa na nyina, Lolita yagize ati “Mama yambaye hafi kuva navuka. Nakuze nta data ngira. Nkunda mama cyane, niwe byose kuri njye. Sinshaka kumujya kure niyo moamvu nahisemo kubana nawe. Aracyari muto kandi azi no kunshimisha mu buriri”

Ku ruhande rwa Loreto, nyina w’uyu mukobwa, ngo yaratunguwe cyane ubwo umukobwa we yamusabaga ko babana. Yagize ati “Umukobwa wanjye yari yiteguye kuva mu rugo akigendera igihe naba nanze gushyingiranwa nawe. Nkunda umukobwa wanjye cyane, ntacyo ntakora kugira ngo mushimishe. Ku byerekeranye no kubyara, ntiturabitekerezaho cyane buriya igihe nicyo kizabitubwira” Ishakana ry’abahuje ibitsina risanzwe ryemewe muri Afurika y’epfo gusa ibyo gushakana kw’abana n’ababyeyi, abavandimwe cyangwa abafitanye isano ya hafi birabujijwe hafi yo mu bihugu byose byo ku isi.

Src: Zambian Observer






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    birahebuje Mavis a





Inyarwanda BACKGROUND