Uwari rutahizamu w’ ikipe y’ igihugu y’ abagore mu mupira w' amaguru Nirere Anatolie yitabye Imana azize amarozi aho nk’ uko byagiye bitangazwa nyuma y’ uko yitabye Imana.Akaba yarabanje kujyanwa mu bitaro bikuru bya CHUK ariko aza kuhava kuko yari amarozi.
Kuri uyu wa kane tariki ya 16 Mata 2015, nibwo iyi nkuru y’ incamugongo yamenyekanye ko umukinnyi wakiniye ikipe y’ igihugu y’ abagore mu mupira w' amaguru Nirere Anatolie yamaze kwitaba Imana nyuma yo guesezererwa n’ ibitaro bikuru bya kaminuza bya Kigali (CHUB) ari naho yari amaze iminsi arwariye.
Nkuko bitangazwa n’inshuti ye yamukurikiraniraga hafi ndetse banahoze banakinana mu ikipe ya Musanze ikaba yatangarije ruhagoyacu ko uyu mukobwa yaramaze igihe arwaye ko ndetse guhera mu ntangiriro za shampiyona y’uyu mwaka atigeze agaragara mu kibuga ari nacyo gihe yatahiye mu murenge wa Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali kugira ngo akomeze akurikiranirwe hafi n’ababyeyi be.
Iyo nshuti ye kandi ikaba yakomeje itangaza ko mu cyumweru gishize uyu rutahizamu yari arwariye mu bitaro bya CHUK ariko nyuma y’iminsi mike arasezererwa asubizwa mu rugo nyuma yaho gato mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo yaje kuremba maze agarurwa muri ibyo bitaro ari naho yaje kugwa ku mugoroba wo kuri uyu wa kane.
Nyakwigendera Nirere Anatolie yakiniye amakipe akomeye hano mu Rwanda muri shampiona y’ abagore nka APR FC, Inyemera na Kamonyi ndetse anakinira ikipe y’ igihugu y’ abagore, akaba yakinaga nka rutahizamu.
Alphonse M.PENDA
TANGA IGITECYEREZO