RFL
Kigali

Umukinnyi wakiniraga ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru ya bagore yitabye Imana azize amarozi

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:17/04/2015 9:13
13


Uwari rutahizamu w’ ikipe y’ igihugu y’ abagore mu mupira w' amaguru Nirere Anatolie yitabye Imana azize amarozi aho nk’ uko byagiye bitangazwa nyuma y’ uko yitabye Imana.Akaba yarabanje kujyanwa mu bitaro bikuru bya CHUK ariko aza kuhava kuko yari amarozi.



Kuri uyu wa kane tariki ya 16 Mata 2015, nibwo iyi nkuru y’ incamugongo yamenyekanye ko umukinnyi wakiniye ikipe y’ igihugu y’ abagore mu mupira w' amaguru Nirere Anatolie yamaze kwitaba Imana nyuma yo guesezererwa n’ ibitaro bikuru bya kaminuza bya Kigali (CHUB) ari naho yari amaze iminsi arwariye.

Nkuko bitangazwa n’inshuti ye yamukurikiraniraga hafi ndetse banahoze banakinana mu ikipe ya Musanze ikaba yatangarije ruhagoyacu ko uyu mukobwa yaramaze igihe arwaye ko ndetse guhera mu ntangiriro za shampiyona y’uyu mwaka atigeze agaragara mu kibuga ari nacyo gihe yatahiye mu murenge wa Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali kugira ngo akomeze akurikiranirwe hafi n’ababyeyi be.

Iyo nshuti ye kandi ikaba yakomeje itangaza ko mu cyumweru gishize uyu rutahizamu yari arwariye mu bitaro bya CHUK ariko nyuma y’iminsi mike arasezererwa asubizwa mu rugo nyuma yaho gato mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo yaje kuremba maze agarurwa muri ibyo bitaro ari naho yaje kugwa ku mugoroba wo kuri uyu wa kane.

Nyakwigendera Nirere Anatolie yakiniye amakipe akomeye hano mu Rwanda muri shampiona y’ abagore nka APR FC, Inyemera na Kamonyi ndetse anakinira ikipe y’ igihugu y’ abagore, akaba yakinaga nka rutahizamu.

Alphonse M.PENDA

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    imana imwakire mubayo
  • 9 years ago
    yooo RIP
  • mummy9 years ago
    yooooooo imana imworohereze
  • Niyomugaba Janvier9 years ago
    RIP kuri Nirere Anatolie. Ariko hakorwe iperereza kuwamuroze amenyekane ahanwe.
  • Remy9 years ago
    imana imwakire mubayo
  • Remy9 years ago
    imana imwakire mubayo
  • ntare9 years ago
    Imana imuhe iruhuko ridashira,ariko rero bibaye ari amarozi rwose uwamuroze nawe ajye abikora azi ko nawe umunsi we wegereje
  • 9 years ago
    RIP Nirere
  • rwaje 9 years ago
    RIP, kuri Nyakwigendera, gusa uwanditse iyi nkuru ndamugaya, iyi photo ya equipe national washyizeho ntugaragaze uwitabye Imana uwo ariwe uba ukoze iki? Bigaragaza ko nawe utamuzi!!!
  • nyandwi jbosco9 years ago
    ntakundi niyitahire amahoro kdi iyo mwijuru imwakire
  • nyandwi jbosco9 years ago
    ntakundi niyitahire amahoro kdi iyo mwijuru imwakire
  • Mafubo9 years ago
    RIP Nirere, ariko iyo abantu batangaje ngo umuntu yararozwe, ntabwo ibinyamakuru biba bigomba gutangaza inkuru bidahagazeho,kuko bagomba kubanza gukora iperereza ryimbitse kucyo batangaza. so bazegere abaganga bavuye uwo mwana bamenye neza ukuri kw,icyo yaba yarazize. Hari ubwo bashobora kubeshyera umuntu , nuko inzangano zikaba ziravutse. Twumvise ku ma radio anyuranye umutoza w" ikipe y'abagore abitangaza nawe nkubihagazeho.
  • 9 years ago
    Imana imwakire mu bayo! nukuri duhombye umuntu wari ufitiye igihugu ndetse n'umuryango we akamaro! RIP.





Inyarwanda BACKGROUND