RFL
Kigali

Jack B yataramiye aho Bralirwa iri kwakirira abakiriya muri Expo 2018

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/08/2018 18:09
0


Umuhanzi Rugamba Jack wamamaye nka Jack B yaraye akoreye igitaramo aho Bralirwa iri kwakirira abakiriya bayo mu imurikagurisha ry’uyu mwaka wa 2018. Avuga ko yishimiwe mu ndirimbo nshya n’izo yahereyeho yabaririmbiye.



I Gikondo mu karere ka Kicukiro hari kubera imurikagurisha mpuzamahanga rihurije hamwe abakorera, abacuruzi, abanyengana n’abandi bamurika ibikorwa byabo. Jack B yabwiye INYARWANDA ko iki gitaramo yagikoze mu rwego rw’ibindi bitaramo ari gukora anitegura kumurika Album yise “Diaspora”.

Aganira na Inyarwanda.com, Jack B yagize ati “Ni igitaramo nakoreye muri Expo aho Bralirwa ifite ibikorwa. Nari natumiwe na Bralirwa. Ariko ni mu rwego rwo gukora ibitaramo ngaragaza nyine uburyo ndi kugenda nkora muri ino minsi nerekana indirimbo zanjye nshyashya. Nkaba ndi gutegura Album ya “Diaspora”.”

Jack B avuga ko muri iyi minsi umujyanama we, Coco Hefel, yaje mu Rwanda bari mu gukora no kunoza neza uburyo Album ya “Diaspora” yazanogera abakunzi be.

AMAFOTO:

abafana bari

niko yitwaye ku rubyiniro

niko yita

yanyuze

bv

Uko ni umuhanzi Jack B yitwaye ku rubyiniro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND