Mu buzima bw’urukundo usanga kubabara no gushengurwa ku bwo gutandukana n’umukunzi bigendana ndetse bikanabaho kenshi muri iyi si turimo. Umwe mu bafite ubunararibonye mu by’imibanire y’abantu yagiriye inama abagore yo kutazigera bakundana n’umugabo umwe.
Ibi hari ababyumva neza nk’ukuri ariko hari n’ababyumva nk’amahano kuba umugore cyangwa umukobwa, nyuma yo kugira umukunzi yagira undi musore cyangwa umugabo wo gukomezanya nawe igihe yatandukana na wa mukunzi we bikamurinda kubabara cyane, akamwibagiza agahinda uwo musore cyangwa umugabo amuteye. Soma ubutumwa bw’umuganga w’inzobere mu by’urukundo n’imibanire y’abantu by’umwihariko abashakanye, Joro Olumofin yanyujije kuri Instagram wumve niba ubyumva kimwe nawe cyangwa ubyamaganira kure. Yagize ati:
Kubera urwego rw’agahinda no kubabara abenshi mu bakobwa bahura nabyo nyuma yo gutandukana n’abakunzi babo, ndatekereza ko ari igihe gikwiriye ngo abakobwa bagire ‘UMUKUNZI WO KU RUHANDE’, uwo ni umusore baba bakundana ariko biteruye.Uwo aba ari umusore wujuje ibisabwa byose ku mugabo w’indoto z’umukobwa ariko akaba ari inshuti yawe cyane, mutajya mukorana ibyo ari byo byose byabageza ku gukora imibonano mpuzabitsina. Umusore muvugana kenshi, mukunda kuba muri kumwe mu bikorwa byawe bya buri munsi cyangwa kenshi, kandi akaba azi neza ko ufite umukunzi, (aba ari bamwe bakunze kwitwa abajama).
Abakobwa benshi bakunze guhura n’ikibazo cy’agahinda gakabije nyuma yo gutandukana n’abakunzi babo bakabana n’ibikomere bidapfa komoka. Ni yo mpamvu nsaba nkomeje cyane ko buri mukobwa uri mu rukundo yagira umusore bameranye neza w’inshuti magara ya hafi bashobora no kurushinga nyuma y’amezi 6 gusa atandukanye n’uwo bakundanaga kugira ngo bimufashe kwirinda bya bikomere by’urukundo. #TekerezaKigabo90% mu bagabo baba bafite abakobwa bakundana nabo ku ruhande burya, niyo mpamvu mu mezi 3 atandukanye n'uwo bakundanaga, umugabo aba yamaze no gukora ubukwe.
Joro Olumofin yatanze inama ku bakobwa
Buri mukobwa afite uburenganzira bwo kwihitiramo igikwiye. Ari ukumva inama z'uyu muganga w’inzobere cyangwa se gukurikira izindi nzira zabo bwite. Ibyo Joro Olumofin avuga abinyuza ku mbuga nkoranyambaga ze, akagira inama benshi bazimugisha ndetse hari benshi banahamya ko abafasha cyane.
TANGA IGITECYEREZO