RFL
Kigali

Umucuranzi wa Piano Pacis Ndahiro yongeye gutegura igitaramo azacurangamo mu buryo butamenyerewe cyane mu Rwanda

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:17/02/2018 11:42
0


Ku itariki 21/01/2018 nibwo Pacis yakoze igitaramo cye cya mbere yacuranzemo piano, ni ibintu bitari bimenyerewe cyane. Uburyo iki gitaramo cyakiriwe byamuteye imbaraga zo kuba yategura ikindi noneho n’abatarabonetse ubushize bakaba bashobotra kucyitabira.



Ubwo yateguraga igitaramo cye cya mbere, Pacis ntiyari yateganyije abandi bashobora kumufasha gususurutsa abacyitabiriye ariko kuri iyi nshuro azafashwa n’abasore bagize itsinda The Bright Five Singers. NDOLI NDAHIRO Pacis Eusebe ni umucuranzi wa piano wabigize umwuga, iki gitaramo cya kabiri akaba azagikorera muri Centre St Paul rwagati mu mujyi wa Kigali.

Bimwe mu byo azacuranga harimo ibihangano bitandukanye byahanzwe na Mozart, Bach (C.P.E), Alkan ndetse n’ibindi byinshi. Hazaririmba kandi Bright Five Singers, kwinjira muri iki gitaramo bikaba amafaranga 5,000 Rwf mu myanya isanzwe, 10,000 Rwf mu myanya y’icyubahiro ndetse hakaba hari poromosiyo ku banyeshuri ah obo bazishyura 2000 Rwf bitwaje ikarita y’ishuri. Iki gitaramo kizatangira ku isaha ya saa kumi z’umugoroba gisozwe saa kumi n’ebyiri kandi amasaha azubahirizwa.

Umucuranzi wa Piano Pacis Ndahiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND