RFL
Kigali

UMUCO WACU: Inkomoko y’insigamigani ‘Yigize kabushungwe’

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:27/03/2017 15:59
0


Uyu mugani baca ngo: “Yigize kabushungwe”, bawuca iyo babonye umuntu wigize indakoreka, bamugoragoza akaba ikinani ni bwo bagira bati “Naka uriya yigize kabushungwe”. Wakomotse kuri Bushungwe w’i Kageyo mu Cyingogo (Gisenyi) ku ngoma ya Mutara Rwogera(1850).



Bushungwe uwo yari atuye i Kageyo, akaba umukungu w’imyaka n’amatungo, adendeje mu bana benshi n’umuryango mugari. Muri uwo mudendezo we rero, akajya yitegereza amakoro acicikana ava iwabo ajya ibwami kwa nyina wa Rwogera dore ko Rwogera yari akiri muto, ubutegetsi bugifitwe na nyina mu kimbo cye.

Bushungwe rero yabona ayo makoro agenda, bikamurakaza akababara. Bukeye bikomeje kumutera umujinya, abwira bene wabo, ati: “Ariko ibintu byacu mubona bijya ibwami ubutitsa, mwebwe ntibibababaza?” Ati: “Kuva ubu ndabasaba ko mucukira aho ntimuzongere kugira andi makoro mwohereza ibwami”. Bene wabo baramushwishuriza, bati: “Reka da! ntitwashobora kwimana amokoro y’ibwami, ejo batazatwita abagome tukava aho tuzira akamama!”

Bushungwe abonye benshi banze kumva imigambi ye, akoranya abana be n’abavandimwe, bahuje igitekerezo; ati: “Dore inama nagiriye bene wacu yo kudatura wa mugore Nyiramavugo batinye kuyemera; none mwebwe ndabizeye; nimubona abikoreye amakoro bayajyana ibwami mujye muyabambura muyanzanire!” Ati: “Mbese ibwami mwumva si amaboko hari ikindi baturusha; ese uriya mugore aturusha amaboko ki?” Ubwo yavugaga Nyiramavugo Nyiramongi, nyina wa Rwogera.

Nuko Bushungwe n’abo bahuje umugambi bahera ubwo bakajya batangira amakoro yo mu Cyingogo bakayabuza kujya ibwami. Inkuru irashyira igerayo; bati: “Bushungwe yarigometse; yazitiye amakoro y’ibwami arayikubira”. Bene wabo badahuje umugambi babyumvise, barikengera; barahaguruka basanga Nyiramavugo, bajya kumwishinganaho, bavuga ko ibyo Bushungwe akora batabifatanyije, kandi banamuhannye akabananira. Ubwo bagendaga bitwaje inkoni gusa, kuko inkoni yonyine muri icyo gihe ari yo yabaga “mpakanyubugome”.

Nyiramavugo amaze kubona bene wabo ba Bushungwe no kumva ubwishingane bwabo, arabashima asigara arakariye Bushungwe n’urubyaro rwe, ategeka abatware kugera ingabo zo kumutera, kandi abivuga bene wabo ba Bushungwe bakiri aho. Bamaze kumva iteka riciwe ry’uko mwene wabo atanzwe, barasezera barataha.

Bageze i Cyingogo bajya kuburira umuvandimwe wabo, bati: “Urahejeje, ibitero byo kukurimbura biradukurikiye”. Bushungwe akoranya abagore be n’abana arababwira ati: “Numvise ko Nyiramavugo yadutanze, ariko muhumure ntacyo azadutwara; icyakora nimupfe guhunga, muhungishe inka n’ibyangushye; jye ndaguma iwanjye simpunga kuko umwami w’umugore nta cyo yantwara!”

Baka Bushungwe bahungana n’abana n’amatungo; hasigara rubanda rukuru rwiyemeje kumurwanirira. Ako kanya iz’ibwami ziba zisesekaye i Kageyo, zanzikana n’iza Bushungwe, ruremveka bishyira kera. Bushungwe amaze gusumbirizwa, bamufata mpiri baramushorera bamujyana ibwami; ntibamugirira nabi kuko uwafatwaga mpiri yabaga atakiciwe aho; uwarengaga akamwica yabaga akoze icyaha kititwarirwa.

Nuko Bushungwe baramushorera, bigiye imbere bahura n’umugabo wigendera, Bushungwe, ati: “Ndabasaba kwibwirira ijambo rimwe uriya mugabo duhuye!” Abandi barabimwemerera; kuko uwabaga yafashwe mpiri yagiraga uburenganzira bwo kuvuga no gusaba icyo ashatse. Arembuza uwo mugabo bigira hirya; aramutuma, ati: “Genda umbwirire abagore banjye n’abana, uti: “Muramenye ntimwiyahure, kandi ntimumwangirize ibintu azagaruka; ntabwo umwami w’umugore azagira icyo amutwara”.

Baramushorera no kwa Rwogera na nyina, bati: “Nguyu Bushungwe turamuzanye!”

Nyiramavugo amukubise amaso, aho kugira icyo amubaza atera hejuru ati: “Uno muburagasani nta bugome yashigaje; n’ishusho ye ubwayo ni ubugome! (ngo kuko yari mubi ku buranga) Bushungwe abyumvise atyo, aba abonye urwaho rwo kumushuka, atera hejuru, ati: “Nyagasani hari icyo ngusaba!” Nyiramavugo ati: “Ngaho kinsabe!”

Bushungwe, ati: “Nagira ngo nkumenyeshe ko nta bukire undusha, uretse izina ngo uri umwami: naho ubundi uzabaze, nari nsanganywe ibintu byinshi, none nakubitiyeho no kukwambura amakoro, ureba se ko hari icyo undusha!” Akirekanya ayo magambo, abari aho bose baraseka; babwira Nyiramavugo, bati: “Icyakora ntakubeshye, umuntu wari ufite ibye, none akaba yarakubitiyeho n’iby’ibwami! koko ntakurusha ibintu!”

Noneho Bushungwe arushaho kubona inkunga yo gukomeza kumushuka; ati: “Nyagasani ohereza abantu bawe vuba bajye guhagarara ku rugo rwanjye, hato rubanda batakwangiriza ibintu kandi byari kuzakugirira akamaro; ati: Kandi n’ibyanjye byose mbiguhayeho impongano yo kugira ngo mutansha amatwi.” Nyiramavugo, ati: “Nguciye amatwi byamera bite?”

Bushungwe, ati: “Nasubira i Cyingogo nshiye amatwi, abagore banjye n’abana banseka, inka zanjye zikampunga kandi ngatakaza agaciro mu Cyingogo nabayemo igihangange!” Arakomeza, ati: “Nyagasani ndabigusabye, ahubwo ntanga mfe, hato hatagira abanzi bansaba ngacibwa amatwi !”

Nyiramavugo ntiyamenya ko ari ibishuko; bimubera nk’uruhubiko abyemera nk’ukuri, aho kumutanga ngo apfe, ategeka ko bamuca amatwi bakamurekura agasubira mu Cyingogo, aho abasore n’abana bazajya bamukwena bakamugira ikinnyogorero. Bushungwe yirya icyara, aho aboheye, arishima kuko agiye gukira.

Nuko bamuca amatwi yombi, baramubohora, baramureka asubira i Kageyo. Agezeyo asanganirwa n’impundu. Na we Nyiramavugo asigara yishima amishuke ngo yamuhaye igihano gikomeye; ntiyibuka ko n’ubwo gucibwa amatwi ari ubusembwa, ariko atari ukwamburwa ubuzima.

Kuva ubwo rero babona umuntu w’ikinani bagoragoza ntashoboke, bamutega imitego akayigobotora, babura uko bamugira bagatererayo utwatsi, bakamugera kuri Bushungwe, bati: “Nimumureke yigize kabushungwe” (aka Bushungwe) Kwigira kabushungwe = Kwigira ikinani.

Inkuru dukesha Gakondo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND