RFL
Kigali

Umuceli, igihingwa gifite intungamubiri zihambaye

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:20/12/2017 14:17
0


Umuceli ni kimwe mu biribwa bikunzwe n’abantu batari bacye hirya no hino ku isi hatitawe ku ntungamubiri zacyo ahubwo bitewe n’uko gishobora kuribwa kenshi gashoboka ndetse ntikinarambirane.



Umuceli uri mu bihingwa by’ibinyampeke kandi bigira intungamubiri zitandukanye k'uwawuriye, amakuru dukesha igitabo Health Food cyanditswe na Dr. George Pamplona Roger avuga ko umuceli ari kimwe mu biribwa bishobora gutuma umuntu akira vuba indwara y’impiswi. 

Dr. George Pamplona Roger akomeza avuga ko Umuceli utuma igogora rigenda neza kandi ugasana akarandaryi ko mu mara kaba kangijwe n’uburwayi butera impiswi, bityo bikabuza amaraso gukomeza kuza ahari ikibazo (action astringente). Ikindi ni uko umuceri utagira ibyitwa gliadine (gluten) biboneka mu ngano bishobora gutuma umuntu uziriye arwara impiswi itewe na coeliaque aha umurwayi akoresha amazi yawo akongeramo akunyu gake ndetse n’ ikiyiko cy’umutobe w’indimu.

Umuceli utera imbaraga, urinda umuvuduko w’amaraso ukabije kubera umunyu ngugu wa sodium wifitemo. Umuceli kandi wifitemo indi myunyungugu ibasha gutum umubiri ukomera ndetse ukanagabanya urugimbu mu mubiri w’umuntu. Uwavuga ibyiza by’umuceli byo ntiyabirangiza kuko mu gitabo Health food bavuga ko ufite akamaro gatangaje karimo kuba:

Ari isoko y’ingufu mu mubiri w’umuntu, Ntugira cholesterol ishobora guhungabanya ubuzima bw’umuntu, Umuceli urinda kanseri, Utuma uruhu rusa neza, Uwawuriye ntaho ahurira n’indwara yo kwibagirwa bya hato na hato, Umuceli ni isoka ya vitamine B1, B3, B6, B9 na vitamin D. Ufite kandi imyunyungugu nka karisiyumu, ubutare, manganese, selenium na phosphore,Ibi byose bifasha mu mikorere y’umubiri, kongera ubudahangarwa no gukomeza amagufa.

Niba wakundaga umuceli utari uzi akamaro kawo, twakubwira ngo bonne appétit noneho, niba kandi utanawukundaga gerageza uwufate bitewe n’izi ntungamubiri wibitsemo ubashe kugira ubuzima buzira umuze. 

Src: Health Food






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND