RFL
Kigali

Uko ivunjisha rihagaze muri iki Cyumweru mu mujyi wa Kigali

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:19/04/2017 18:06
5


Ku mugoroba wo ku wa gatatu tariki 19 z’uku kwezi kwa Mata,Inyarwanda.com yasuye ibiro by’ivunjisha bitandukanye mu mujyi wa Kigali kugira ngo yereke abanyarwanda uko ifaranga rihagaze ku isoko ry’ivunjisha mu muri iki cyumweru.



Nk’uko mubizi, ibiciro by’ifaranga bihora bihindagurika ku isoko ry’ivunjisha umunsi ku wundi, kandi abantu cyane cyane abakora ubucuruzi mpuzampahanga n’abatuye mu mahanga baba bakeneye kumenya uko ifaranga ry’u Rwanda rihagaze ugereranyije n’ayandi kugira ngo biborohereze mu gukora ubucuruzi bwabo cyangwa se no koherereza imiryango yabo. Ni muri urwo rwego Inyarwanda.com yasuye ibiro by'ivunjisha kugira ngo ibamenyere uko ibiciro bihagaze.

Mu hantu hatandukanye twasuye twasanze ibiciro byenda gusa. Vision 2020 Forex Bureau ikorera muri gare ya Nyabugogo,idorali rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika barigura 835 Frw bakarigurisha 843 Frw, Euro 1 barigura 850 Frw bakarigurisha 900Frw.

Alfa Forex Bureau ikorera ahazwi nko ku iposita, tubasura twasanze idorali barigura 837Frw bakarigurisha 843Frw, Euro 1 barigura 880Frw bakarigurisha 900Frw. Tuzamurane Forex Bureau ikorera mu nyubako M.Peace Plazza,idorali barigura 837Frw bakarigurisha 843Frw, Euro barigura 870Frw bakarigurisha 910 Frw. Welcome Forex Bureau ikorera mu nyubako La bonne adresse,idorali barigura 837Frw bakarigurisha 843Frw, Euro barigura 860Frw bakarigurisha 900 Frw.

ivunjisha

 Ibi ni byo biciro bya Vision 2020 Forex Bureau ikorera Nyabugogo muri gare

ivunjisha

Ibiciro by'Alfa Forex Bureau

ivunjisha

Ibiciro bya Tuzamurane Forex Bureau ikorera muri M.Peace Plazza

ivunjisha

Ibiciro bya Welcome Forex Bureau ikorera mu nyubako ya La bonne adresse

Muri banki nkuru y'igihugu(BNR), nkuko bigaragara ku rubuga rwayo, idorali rimwe riragura amafaranga 818.6061 rikagurishwa 834.9766 naho Euro rimwe riragura 878,6509 rikagurishwa 896,2221.

Amafoto:Iradukunda Desanjo-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MAPUSI7 years ago
    Inyarwanda rwose turabakunda,mujye mutwereka ihindagurika ry'ibiciro ku madorali igihe habayeho change buri gihe,mwaba mudufashije cyane rwose
  • 6 years ago
    muraho mwatubariza ko dufite ibiceri bya mayero twabivunjisha murakoze
  • Donatien niyomwungeri2 years ago
    Nge mfite 5 paund zo muri Egypt zivunja angehe mumanyarwanda ?
  • Byiringiro Salomon2 years ago
    Mujye mudufasha mutugezeho uko idorali rihageze mugiheryazamutse cg ryamanutse MURAKOZE
  • Ndorimana maurice1 year ago
    Jyewe ndashaka kumenya ese nkamafaranga 150000frw agura angahe yayuganda?....





Inyarwanda BACKGROUND