RFL
Kigali

Ujya ugira ikibazo cyo kwituma impatwe? (Constipation)

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:10/01/2018 14:52
1


Iyo tuvuze impatwe biba bishatse kuvuga kutabasha cyangwa kunanirwa kwituma kandi umuntu abishaka,ibi rero bikunda guterwa n’ibintu byinshi bitandukanye birimo kuba umwanda ari munini kandi wumye bityo ntubashe kunyura ahabugenewe byoroshye cyangwa se kwituma bigashoboka ariko bigoranye cyane kuburyo umuntu asigarana ibikomere ahanyura umwanda.



Impatwe iyo zitavuwe ngo zikire, zishobora gutera umuntu gufatwa n’ indwara ya karizo benshi bazi nko: ‘kumurika amagara’ (hemorrhoid). Nanone itera umubiri kuzuramo imyanda (intoxication) bikaba aribyo ntandaro y’indwara nyinshi.

Dore bimwe mu bishobora gutuma umuntu yituma impatwe

Kutarya imboga,imbuto n’ ibinyampeke. Gukunda kurya ibikomoka ku matungo nk’ inyama, amata, formage n’ ibindi… Gukunda kurya ibinyampeke byanyujijwe mu nganda, nk’akawunga, imigati y’umweru, capati, kuba umuntu atwite. Kudakora imyitozo ngorora mubiri no gukunda kuryama kenshi. Kutanywa amazi ahagije nabyo biri mu bitera kutituma. Kugira ibihe bihindagurika byo kwituma no kwirengangiza ihamagara rikubwira kujyayo.

Ese ni iki gifasha gukira iyi ndwara?

Bimwe mu bishobora gutuma umuntu areka kwituma impatwe kandi agakira vuba nkuko abahanga mu by’ubuzima babigaragaza harimo: Kunywa amazi ahagije byibura nka litilo ebyiri ku munsi, kurya imbuto nka pomme zihagije, ibinyomoro water melon, amapapayi, cocombre amacunga, imyembe, kurya imboga cyane cyane izifite ibara ry’icyatsi. Ibi byose iyo ubikoze mu gihe kingana n’icyumweru gusa uhita uca ukubiri n’indwara yo kwituma impatwe nkuko abahanga babigaragaza

Src: Santé par les aliments page 196,198






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • papia6 years ago
    muzatubwire no kuri hemoroide





Inyarwanda BACKGROUND