Meshak Rwamungu ni umwe mu bakomerekeye mu mpanuka yahihitanye 5 barimo Guy Rutayisire bakinanaga mu ikipe ya KBC. Niwe wari umeze nabi cyane mu bari bakomerekeye muri iyi mpanuka.
Ku itariki 01 Werurwe 2015 ku Kamonyi nibwo habereye impanuka ya Coaster itwaye abagenzi basanzwe higanjemo abakinnyi b’ikipe y’umupira w’intoki wa Basketball ya KBC , igongana na Fuso. Uretse 5 bitabye Imana ako kanya abandi barakomeretse cyane barimo na Meshak Rwampungu.
Meshak mbere ho icyumweru ko akora impanuka nyuma y'umukino yari amaze gukinira ikipe ye kuri Petit Stade Amahoro
Imodoka yari ibatwaye yarangirtse cyane, Meshak yisanga ari munsi yayo
Abamubonye nyuma y'impanuka bahamyaga ko atari bubeho
Ku itariki 04 Werurwe 2015 nibwo inyarwanda.com yanditse inkuru yatabarizaga abakinnyi ba KBC bari bakomerekeye bikomeye muri iyi mpanuka barimo Meshak, ndetse na Mutebi Hamisi bakunze kwita Junior. Nyuma y’impanuka ,kimwe mu byihutirwaga gukorera Meshak harimo kumubaga umugongo(operation) ndetse no kumuvura ukuboko kwari kwagize ikibazo. Kumubaga umugongo byonyine byasabaga miliyoni eshatu n’igice(3500000 Frw). Biturutse ku nkuru zo kumutabariza harimo niyanditswe na inyarwanda.com Meshak yagiye afashwa n’inshuti n’abavandimwe aravurwa, ava mu bitaro ku itariki 24/05/2015.
Kuri uyu wa kane tariki 03 Nzeli 2015 Inyarwanda.com yaramusuye ngo turebe uko amerewe nyuma y’amezi atatu n’igice amaze asezerewe.
Arashimira abamwoherereje ubufasha batamuzi
Rwamungu Meshak ubwo twaganiraga yagaragaza akanyamuneza , akaba ashimira by’umwihariko abasomyi ba inyarwanda.com. Ati “ Nyuma y’impanuka nari nkeneye ubufasha cyane. Abasomyi bamaze kumenya iby’impanuka twagize, ndetse ko nkeneye ubufasha, abenshi bagiye bohereza amafaranga bakoresheje Mobile Money kandi bakabikorana umutima utabara kuko ntabwo bari banzi. Abanyarwanda bagira umutima utabarana ariko ndashimira cyane abasomyi ba inyarwanda bambaye hafi batanzi.”
Yongeyeho ati “ Nibura bamenye ko nzirikana ubufasha bwabo kandi Imana izabahembere umutima mwiza bangaragarije ntacyo njye mfite nabitura.”
Nubwo atarabasha kugenda , Meshak arashimira abamufashije ndete nubu bakimuba hafi
Mu bandi ashimira harimo abayobozi b’ikipe ya Kigali Basketabll Club(KBC) yakiniraga mbere yo gukora impanuka, abakinnyi bakinanaga ndetse n’abandi makipe bakomeje kumuba hafi kugeza nanubu. Meshak kandi ashimira ba Nyampinga bamufashije kumutabariza bakamenyakanisha ikibazo yari afite. Abo biganye nabo babanye nabo arabashimira. Ati “ Ndashimira abayobozi ba Agahozo Shalom Youth Village , abanyeshuri baho ndetse n’abahize bagiye hanze y’u Rwanda. Bose bambaye hafi uko bashoboye. Ndashimira kandi abagize Far enterprises nakoreraga mbere yo gukora impanuka, nanubu baracyamba hafi cyane.”
Meshak yemeza ko abamufashije ari benshi cyane ariko bose akaba abashimiye uruhare bagize ngo avurwe.
Nubwo yasezerewe ariko ntarabasha kugenda
Kabiri mu cyumweru ajya gukorerwa ubugororangingo bw'umugongo muri Faisal
Meshak wamaze kuva mu bitaro aracyasubira mu bitaro bya Faisal gukorerwa ubugororangingo bw’umugongo wari wagize ikibazo bigatuma nanubu atarabasha kugenda. Ajya kwa muganga kabiri mu cyumweru kugeza igihe umuganga mukuru umushinzwe azatangira igisubizo ku burwayi bwe.
Iyo uganira na Meshak uba ubona afite akanyamuneza ko kuba yararokotse impanuka akabasha gukira nyamara yari inyuma y’umurwayi ndetse ngo ashimira cyane Imana yamukijije akaba agihumeka.
Nubwo bigaragara ko amaze kugira icyo ageraho ariko kugira ngo akomeze kuvurwa amaguru azabashe kongera kugenda, Meshak aracyafashwa n’inshuti n’abavandimwe haba abakinnyi, abo biganye, abavandimwe n’abandi. Uramutse na we ushaka kumufasha muri iki gikorwa kitoroshye cyo kwivuza ngo abashe kugenda cyangwa kumenya amakuru ye wahamagara kuri 0733586813 cyangwa kuri 0738840651
TANGA IGITECYEREZO