RFL
Kigali

Ubuzima bwa Meshak nyuma yo kurokoka impanuka yahitanye 5

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:3/09/2015 18:03
3


Meshak Rwamungu ni umwe mu bakomerekeye mu mpanuka yahihitanye 5 barimo Guy Rutayisire bakinanaga mu ikipe ya KBC. Niwe wari umeze nabi cyane mu bari bakomerekeye muri iyi mpanuka.



Ku itariki 01 Werurwe 2015 ku Kamonyi nibwo habereye impanuka ya Coaster itwaye abagenzi basanzwe higanjemo abakinnyi b’ikipe y’umupira w’intoki wa  Basketball ya KBC , igongana na Fuso. Uretse 5 bitabye Imana ako kanya abandi barakomeretse cyane barimo na Meshak Rwampungu.

Meshak

Meshak mbere ho icyumweru ko akora impanuka nyuma y'umukino yari amaze gukinira ikipe ye kuri  Petit Stade Amahoro

Kamonyi:Imodoka yari itwaye abagenzi  higanjemo abakinnyi ba KBC ikoze impanuka, 5 bahita bahasiga ubuzima

Aba bakinnyi bakomerekeye mu mpanuka yabaye mu mpera z'iki cyumweu mu karere ka Kamonyi

Imodoka yari ibatwaye yarangirtse cyane, Meshak yisanga ari munsi yayo

Meshak mu bitaro

Abamubonye nyuma y'impanuka bahamyaga ko atari bubeho

Ku itariki 04 Werurwe 2015 nibwo inyarwanda.com yanditse inkuru yatabarizaga abakinnyi ba KBC bari bakomerekeye bikomeye muri iyi mpanuka barimo Meshak,  ndetse na Mutebi Hamisi bakunze kwita Junior. Nyuma y’impanuka ,kimwe mu byihutirwaga gukorera Meshak harimo kumubaga umugongo(operation) ndetse no kumuvura ukuboko kwari kwagize ikibazo. Kumubaga umugongo byonyine byasabaga miliyoni eshatu n’igice(3500000 Frw). Biturutse ku nkuru zo kumutabariza harimo niyanditswe na inyarwanda.com Meshak yagiye afashwa n’inshuti n’abavandimwe aravurwa, ava mu bitaro ku itariki 24/05/2015.

Kuri uyu wa kane tariki 03 Nzeli 2015 Inyarwanda.com yaramusuye ngo  turebe uko amerewe nyuma y’amezi atatu n’igice amaze asezerewe.

Arashimira abamwoherereje ubufasha batamuzi

Rwamungu Meshak ubwo twaganiraga yagaragaza akanyamuneza , akaba ashimira by’umwihariko abasomyi ba inyarwanda.com. Ati “ Nyuma y’impanuka nari nkeneye ubufasha cyane. Abasomyi bamaze kumenya iby’impanuka twagize, ndetse ko nkeneye ubufasha, abenshi bagiye bohereza amafaranga bakoresheje Mobile Money kandi bakabikorana umutima utabara kuko ntabwo bari banzi. Abanyarwanda bagira umutima utabarana ariko ndashimira cyane abasomyi ba inyarwanda bambaye hafi batanzi.

Yongeyeho ati “ Nibura bamenye ko nzirikana ubufasha bwabo kandi Imana izabahembere umutima mwiza bangaragarije ntacyo njye mfite nabitura.”

Meshak

Nubwo atarabasha kugenda , Meshak arashimira abamufashije ndete nubu bakimuba hafi

Mu bandi ashimira harimo abayobozi b’ikipe  ya Kigali Basketabll Club(KBC) yakiniraga mbere yo gukora impanuka, abakinnyi bakinanaga ndetse n’abandi makipe bakomeje kumuba hafi kugeza nanubu. Meshak kandi ashimira ba Nyampinga bamufashije kumutabariza bakamenyakanisha ikibazo yari afite. Abo biganye nabo babanye nabo arabashimira. Ati “ Ndashimira abayobozi ba Agahozo Shalom Youth Village , abanyeshuri baho ndetse n’abahize bagiye hanze y’u Rwanda. Bose bambaye hafi uko bashoboye. Ndashimira kandi abagize Far enterprises nakoreraga mbere yo gukora impanuka, nanubu baracyamba hafi cyane.”

Meshak yemeza ko abamufashije ari benshi cyane ariko bose akaba abashimiye uruhare bagize ngo avurwe.

Nubwo yasezerewe ariko ntarabasha kugenda

Meshak

Meshak

Kabiri mu cyumweru ajya gukorerwa ubugororangingo bw'umugongo muri Faisal

Meshak wamaze kuva mu bitaro aracyasubira mu bitaro bya  Faisal gukorerwa ubugororangingo bw’umugongo wari wagize ikibazo bigatuma nanubu atarabasha kugenda. Ajya kwa muganga kabiri mu cyumweru kugeza igihe umuganga mukuru umushinzwe azatangira igisubizo ku burwayi bwe.

Iyo uganira na Meshak uba ubona afite akanyamuneza ko kuba yararokotse impanuka akabasha gukira nyamara yari inyuma y’umurwayi ndetse ngo ashimira cyane Imana yamukijije akaba agihumeka.

Nubwo bigaragara ko amaze kugira icyo ageraho ariko kugira ngo akomeze kuvurwa amaguru azabashe kongera kugenda, Meshak aracyafashwa n’inshuti n’abavandimwe haba abakinnyi, abo biganye, abavandimwe n’abandi. Uramutse  na we ushaka kumufasha  muri iki gikorwa kitoroshye cyo kwivuza ngo abashe kugenda cyangwa kumenya amakuru ye wahamagara kuri 0733586813 cyangwa kuri 0738840651

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • la belle8 years ago
    Imana ishimwe cyane..niyo iturinda twese...Meschak ndabyizeye uzakira wongere umere nka mbere....ugire ukwizera no gukomera muri wowe..turacyagusengera
  • Karenzi Albertine8 years ago
    The Almighty Father has a big plan to Mechack. Our beloved Brother was born original and he will die original. As God rescue him from that catastrophic accident , He will do the rest to bring him up to a healthy state. Much love
  • ndamira claude8 years ago
    Uwo musore wacu yihangane tumuri inyuma kandi agire ukwizera imana izabikora!!!





Inyarwanda BACKGROUND