RFL
Kigali

Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:22/09/2014 18:05
35


Menshi mu mazina y'amanyamahanga benshi bitwa ntibazi aho akomoka cyangwa icyo asobanura. Inyarwanda.com irabafasha kumenya amwe muri yo ndetse n'imwe mu miterere ikunze kuranga abantu bayitwa.



Dore amwe mu yo mwifuje kumenya

Claudette ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Ucumbagira”. Ba Claudette bakunze kurangwa no kuba abanyamategeko, bakunda impinduka, bakorana ingufu, bakunze kwiha intego kandi bagira gahunda.

Grâce ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’ikilatini risobanura “Impuhwe”. Ba Grâce barangwa no kumenya ibintu byinshi bitandukanye, baba bihariye mu buryo bumwe cyangwa ubundi, bakunze kuba ibihangange, bagira umutima woroshye kandi bazi gufata ibyemezo.

Charles ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanuye “Imbaraga/ingufu”. Ba Charles bakunze kurangwa no kumenya gufata imyanzuro, babasha gutanga amakuru uko bikwiriye, bahora babona ibintu byose mu ruhande rwiza batitaye ku ngaruka bishobora gutera, bagira udushya kandi babasha kumenyera ibishya byose ku buryo bworoshye.

Maxime ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Uruta abandi”. Ba Maxime bakunze kurangwa no gufata umwanya abagatekereza kubyo babona, bakunze kumenya aho ukuri guherereye mu buryo bworoshye, bazi kubana neza n’abandi, bariyubaha kandi bazi gufata ibyemezo.

Geoffrey ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Amahoro y’Imana”. Ba Geoffrey bakunze kurangwa no kugira umutima mwiza, ni abanyamahoro, babanza gutekereza mbere yo kugira icyo bakora, ni abanyabwenge kandi bazi kujya inama.

Anita ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Impuhwe”. Ba Anitabakunze kurangwa n’ubumuntu, bagira inzozi nyinshi, bakora ibintu byose muri gahunda nta kavuyo kandi bagaragaza icyo batekereza ku buryo bworoshye.

Sandra ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki risobanura “Urinda ikiremwamuntu”. Ba Sandra barangwa no kumenya gufata ibyemezo, kubona ibintu byose mu ruhande rwiza ntibite cyane ku ngaruka, bazi guhanahana amakuru,bavugisha ukuri kandi bagira udushya twinshi.

Kelly ni izina ry’abahungu n’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Inya Irlande rikaba risobanura “Ikiriziya/Urusengero” Ba Kelly bakunze kurangwa no kwiyubaha, babasha kuvugira abandi, babasha gutega amatwi ababagana, bazi kubaba neza n’abandi kandi bagira umutima woroshye.

Anny ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Impuhwe”. Ba Anny bakunze kurangwa no kutivanga mu buzima bw’abandi, baha imbaraga ibitekerezo, babanza gutekereza kuri buri kintu mbere yo kugira icyo bakora, baritanga kandi ni inyangamugayo.

Prince ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikialtini rikaba risobanura “Igikomangoma”. Ba Prince bakunze kurangwa no kumenya gusabana, babasha kumva ababagana, babasha kandi kuvugira abandi, bagira igikundiro kandi bariyubaha.

Philomene ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Ikigereki rikaba risobanura “Ukunda ukwezi”. Ba Philomene bakunze kurangwa no kuba ibihangange, baha agaciro amarangamutima cyane, bagira ubumenyi bwinshi butandukanye, bagira ibitekerezo byagutse kandi bagira ubushake.

 David ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi risobanura “Umukundwa”. Ba David barangwa no kumenya kwuha gahunda ihamye, bakora ibintu byose muri gahunda, bazi kubahiriza inshingano kandi ni abantu umuntu abashi kugirira icyizere.

Sylvie ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Ishyamba” ba Sylvie bakunze kurangwa no kumenya kubana n’abandi, bafata umwanya bagatekereza kubyo babona, babasha kumenya ukuri mu buryo bworoshye, bagira umutima woroshye kandi bakunze kugira insinzi

Nawe hari iryo wifuza kumenya waritwandikira mu gitekerezo cyawe tkazarikubwira mu nkuru yacu itaha

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NKURUNZIZA EMM9 years ago
    IZINA Tuaici, ese mwarinsobanurira? murakoze.
  • amelie9 years ago
    mwadusobanuriye megan
  • 9 years ago
    Mwazansobanuriye izina gad musobanure miracle thanks
  • Emile9 years ago
    Mwansobanurira izina koen icyo rivuga murakoze
  • dd9 years ago
    bonsoir !musobanurire assoumpta
  • Rutembesa9 years ago
    Muzansobanurire Theoneste murakoze.
  • Shyaka9 years ago
    Muzansobanurire izina olive
  • Gisele9 years ago
    Nifuzaga ko muzadusobanurira izina Gisele
  • 9 years ago
    mwansobanurira arnauld,ornella,cynthia,yvan
  • Thierryne Fillette9 years ago
    Mwdusobanuriye Thierryne? Murakoze
  • 9 years ago
    murakoze kujya mutugezaho ayomazina ninkomoka yayo mwazansobanuriye pilote. cynthia na herbrew
  • Rubya9 years ago
    bjr! ndashaka kumenya izina Synella icyo risobanura, murakoze
  • lmmaculee butoto9 years ago
    Munsobanurire lmmaculee
  • lmmaculee butoto9 years ago
    Shaka ko muzansobanurira izina lmmaculee
  • 9 years ago
    YVES BISOBANURA IKI
  • gasana9 years ago
    munsobanurire amazina :judith ,oreste.onore
  • ibigirimana jean baptiste9 years ago
    murakoze kudusobanurira amazina nifuza kumenya :fabrice,patrick,pacifique,divine .na clalisse.
  • oreste9 years ago
    nifuza kumenya icyo oreste risobanura nibimuranga? merci
  • clarisse9 years ago
    muzansobanurire izina emelyne
  • clarisse9 years ago
    muzansobanurire izina emelyne





Inyarwanda BACKGROUND