RFL
Kigali

Ubushakashatsi: Havumbuwe ibintu bine bifasha abagabo kongera iminsi yo kubaho

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:8/08/2018 19:13
1


Ubusanzwe kugira ngo umuntu abeho igihe kirekire bisaba ko akwiye kurya indyo yuzuye akabaho atuje atekanye nta kibazo cy’ubuzima afite, gusa abahanga mu by’ubuzima bo bemeza neza ko abagore ari bo baramba cyane kuruta abagabo



Gusa nanone ngo abagabo ntibakwiriye kwiheba cyane kubera igihe gito bafite cyo kubaho kuko hari amabwiriza bakwiriye gukurikiza kugira ngo bongere iminsi yabo yo kubaho nk'uko abahanga babivuga.

Amwe muri ayo mabwiriza arimo:

Kureba amabere y’igitsina gore: Inzobere mu by’ubuzima zigaragaza ko atari ibanga ahubwo ari ukuri ko kureba amabere y’igitsinagore bishimisha abagabo bose. Ibyo rero ngo birabashimisha bigatuma imisemburo y’umunezero ivumbuka na bwa buzima bwiza bukaza nk'uko ubushakashatsi bwashyizwe muri Archives of Internal Medecine bubivuga.

Gukora imibonano mpuzabitsina inshuro nyinshi: Twese tuzi neza ko imibonano mpuzabitsina ku bashakanye ari ingenzi mu buzima bw’umuntu, ariko nanone abahanga bemeza neza ko bifasha abagabo kubaho igihe kinini kuko niba umugabo akoze imibonano mpuzabitsina rimwe gusa aba yiyongereyeho imyaka itatu ku myaka umunani yari kuzabaho. Ubu bushakashatsi kandi buvuga ko gukora imibonano mpuzabitsina ku bagabo bibagabaniriza ibyago byo gupfa ku kigero kingana na 50%.

Kubana, gushakana: Abagabo bashatse ngo babaho igihe kinini kuruta abatarashatse ari nayo mpamvu abahanga bemeza neza ko gushaka ari kimwe mu bintu by’ingenzi ku buzima bw’umuntu mu gihe abantu baba bonyine bakunda no guhura n’ibindi bibazo byo mu mutwe.

Kubyara, kugira abana: Ubushakashatsi bwashyizwe mu kinyamakuru Epidemiology and Community Health bugaragaza ko abagabo bashatse ndetse bakagira abana baba bafite amahirwe yo kubaho igihe kinini.

Aba bashakashatsi bavuga ko abagabo bageze mu myaka 60 y’amavuko bafite abana biyongeraho imyaka ibiri yo kubaho ku yo bari bafite ku isi, ngo iyo babashije kugira imyaka 80 y’amavuko bagifite abana, ya myaka yabo yo kubaho yiyongeraho imyaka 8 yose ku yo bari basigaje kubaho.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Genesis5 years ago
    Hahaha, ngo kureba amabere, ubwo bashiki bacu bagiye kuyanika ku gasi ngo dukunde twongere iminsi yo kubaho, Cg ngo tubahukemo tubasambanye, hmmm, camon





Inyarwanda BACKGROUND