RFL
Kigali

UBUSHAKASHATSI:Kuki umubare munini w’abantu urwara ibicurane cyane mu itumba ?

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:3/05/2018 16:32
0


Hirya no hino ku isi mu bihe bitandukanye abantu barwara indwara y’ibicurane ifata urwungano rw’ubuhumekero izwi ku izina rya Influenza mu rurimi rw’icyongereza. Ubushakashatsi bugaragaza ko indwara y’ibicurane ikunze kwibasira abantu mu gihe gikonje ndetse iyi ndwara ngo ni nabwo izahaza cyane. Ese kuki mu gihe gikonje ari bwo ubu burwayi



Ijambo ibicurane rituruka mu gitariyani ku magambo Influenza di freddo risobanura influence of the cold, mu kinyarwanda bishatse kuvuga ingaruka z’ubukonje .Ni ijambo ryahimbwe ahagana mu kinyejana cya 18. Indwara y’ibicurane iterwa na virus cyangwa agakoko kitwa 'Myxovirus influenza cyangwa influenzavirus.

Benshi mu barware iyi ndwara bibwira ko ibafata mu gihe cy’ubukonje kubera imvura nyinshi, abandi bakabyitirira kugira vitamin D nke mu mubiri, abandi bakabyitirira umwuka uba ukonje cyane, icyakora abahanga mu bushakashatsi ntibanyuzwe.  Dr Palese wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aganira n’ikinyamakuru the New York Times mu mwaka wa 2007 yemeje ko udukoko twanduza ibicurane dukwirakwirira mu mwuka ndetse no kwegera cyangwa gukoranaho hagati y’urwaye n’utarwaye ibi bicurane.

Dr.Palese avuga ko udukoko dutera ibicurane dukura cyane mu mwuka ukonje, iyo ubukonje bwiyongereye utu dukoko tuguma mu mwuka, ariko iyo ubushyuhe bumaze kuzamuka twa dukoko dutakaza ubuzima tukagwa ku butaka, bityo kwinjira mu mwuka bikagorana.

Ese hari icyo wakora ngo wirinde guhura n’udukoko dutera ibicurane mu gihe cy’ubukonje?

Ikinyamakuru The New York Times cyaganiriye n’impuguke zakoze ubu bushakashatsi ku gitera impamvu abantu barwara cyane ibicurane mu gihe cy’ubukonje kivuga ko kwirinda guhura cyane n’umwuka wo hanze ukonje bifasha umuntu kudahura n’utu dukoko tuba mu mwuka.

Mu gihe indwara y’ibicurane yiganje cyane, bikwirakwira byoroshye ahantu hose hari abantu benshi; nko ku mashuri, mu bigo bitandukanye cyangwa ibiro no mu modoka rusange. Mu gihe urwaye, gerageza byibuze kuguma mu rugo umunsi 1 kugira ngo ugabanye kuba wakwanduza abandi. Kwipfuka ku mazuru mu gihe witsamura no ku munwa mu gihe ukorora, bifasha abandi mu gihe urwaye, bikurinda gukwirakwiza virusi zanduza ibicurane. 

Uburyo wakoresha mu kwivura

Abaganga batanga inama ko mu gihe urwaye ibicurane, wumva warembye wajya wihutira kujya kwa muganga akaba ariwe ukubwira umuti wakoresha , ariko by’umwihariko ushatse wowe ubwawe wakwivura ukora imyitozo ngororamubiri (sport). Abaganga bemeza ko muri rusange ariko indwara y’ibicurane ishobora kwikiza mu gihe kiri hagati y’icyumweru kimwe n’ibyumweru 2.

Hari ibyo wakora byagufasha guhangana n’iyi ndwara, muri byo twavuga:

-Kunywa amazi n’ibindi bisukika byinshi nk’icyayi, imitobe, igikoma n’ibindi. Aha wibanda ku bintu bishyushye cyane mu rwego rwo kurwanya umwuma mu mubiri cyane ko uba uri gutakaza amatembabuzi mu mubiri.

-Kuruhuka neza kandi bihagije bifasha ubudahangarwa bwawe kugira imbaraga zo kurwanya izi virusi.

-Ushobora kandi no kwifashisha imiti irwanya ubwivumbure bw’umubiri imyinshi ikaba iba ari uruvange rw’imiti izimya umuriro hamwe n’iyivura ubwo bwivumbure. Ikunze kuboneka ni nka Coldcap, Doliprex, Febrilex, Dacold, Fervex, Paidoterin na Flucoldex.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND