RFL
Kigali

Ubushakashatsi bwagaragaje ko 50% y’abo umuntu yita inshuti ari bo gusa bamwishimira

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:17/05/2018 20:05
0


Akenshi iyo umuntu ashobora guhamya ko umuntu runaka ari inshuti ye, biba bitewe n’uko atekereza ko n’uwo muntu koko nawe amufata nk’inshuti. Ibi ariko ubushakashatsi bwagaragaje ko ari byo ku kigero ya 50% gusa.



Mu bushakashatsi bwakozwe muri 2016 bwagaragaje ko nibura abatarenze 50% mu bo umuntu yita insuti ze ari bonyine nabo biyumva gutyo kuri we (reciprocal). Ubu bushakashatsi bwakozwe n’abahanga bo muri MIT bukaba bwarakorewe ku bantu 84 bari hagati y’imyaka 23 na 38 biga mu ishuri ry’ibijyanye n’icungamari. Ubushakashatsi bwabaraga kuva kuri 0 kugera kuri 5, 0 ikaba yaravugaga ko uwo muntu utamuzi naho 5 ikavuga ko uwo muntu ari insuti yawe magara.

Ubu bushakashatsi bwafashwe nk’aho butizewe cyane hashingiye ku kuba bwarakorewe ku bantu benshi ariko imibare yavuyemo yagiye ihuza n’iyagiye iboneka mu bundi bushakashatsi bwagiye bukorwa mu myaka itandukanye. 94% mu bakoreweho  ubu bushakashatsi bagaragaje ko batekereza ko abo bafata nk’inshuti zabo nabo ariko babafata nyamara 53% gusa nibo bagaragaje ko bahuje aya marangamutima yo kumva ko umuntu ari inshuti yawe.

Image result for Friends crying

Ngo 1/2 cy'abo umuntu yita inshuti bo siko bamufata

Mu bushakashatsi butandukanye bwakurikiranywe na New York Times kuri iyi ngingo bwasanze mu bantu 92,000 bamaze kubazwa kuri ubu bushakashatsi bushingiye ku bucuti, ijanisha riguma hagati ya 34 na 53 ku ijana gusa. Iyo mibare yindi isigaye ni iy’abantu umwe aba yita undi inshuti ariko mu by’ukuri uwo yita inshuti we atamufata nk’inshuti.

Impamvu y’ibi ahanini ngo ni uko abantu batandukanye bafata ubucuti mu buryo buhabanye bitewe n’uko babyumva cyangwa ibyababayeho. Ikindi ngo ni uko abantu bagira ubucuti nyakuri iyo bakiri mu myaka y’ubuto aho abana bumva ko ubucuti ari ikintu cyoroshye ariko uko umuntu agenda akura akagenda agira ibintu byinshi bishamikiye ku bucuti bituma agenda ashyira ku ruhande inshuti zimwe na zimwe.

SRC: Sciencealert






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND