RFL
Kigali

Ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bamara igihe kinini batabana n’abagabo babo bahora bishimye

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:3/05/2018 18:20
0


N'ubwo hari igihe baba barabanye n’abagabo ndetse bakishima ariko nyuma bakaza gutabwa n’abagabo babo ku mpamvu zitandukanye zirimo n’urupfu, ariko ngo abagore bamaze igihe kinini nta bagabo babana na bo ngo baba baguwe neza muri bo ndetse bahorana umunezero udasazwe.



Ese ni ukubera iki?

Abahanga bavuga ko aba bagore baba baguwe neza kuko baba barabonye umwanya wo gutuza bihagije mu ijoro ndete bakaryama uko babyumva, barirekura cyane, barira igihe bashakiye kuko ntawe uba ukibagenzura nka mbere.

Aba bagore ngo baba barabonye umwanya mwiza wo kwisanzurana n’inshuti zabo za mbere ntawe babogamiye kuko mbere babaga bifatafata cyane ngo batagira ibyo bangiza, icyo gihe rero barirekura bihagije, iyo baryamye buri gihe bakurikiranya inzozi zabo aho kugira ngo bazibagirwe bafate izindi, ngo nta mugabo ushobora kubakura ku mwanzuro bafashe.

Ngo bagira umwanya munini wo kwigenga kuri buri kimwe cyose, amafaranga babonye bayakoresha uko babyumva ntawe babwiye, ndetse ngo ku bagore b’abanyabwenge uwo uba ari umwanya mwiza wo kwitekerezaho no gushaka icyatuma barushaho gutera imbere mu byo bakora.

Urukundo ntabwo ruba rukibashishikaje cyane ko baba bararunyuzemo baba bumva ari nk’ibisanzwe ari nayo mpamvu bamwe muri abo bagore batinda kuba bashaka abandi bagabo ndetse kubafatisha bigasaba umwanya uhagije, bo ubwabo baba bifuza guhora mu munyenga wo kuba bonyine.

Iyo bagize uwo bashima baba bafite ibyo bagenderaho birimo kwemera umugabo ubafasha gukomeza intambwe ijya imbere, uyu mugabo ngo iyo aje ntatuma bava muri gahunda zabo ahubwo bikomereza ubuzima cyakora na we bakabana mu mahoro asesuye n’urukundo rwinshi ariko nta ntugunda.

Iyi ntabwo ari ibaruwa yandikiwe abagore kugira ngo bakunde bibere mu buzima bwabo bonyine bashaka kugera kuri bya byishimo n’umunezero twavuze haruguru ahubwo nanone ni ukwerekana ko udafite uwo mukomezanya ubuzima bitavuze ko bugomba guhagarara ahubwo aba ari itangiriro ry’undi munezero.

Src:Passeport sante

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND