RFL
Kigali

Ubushakashatsi: Ababyeyi bakwiye kurinda abana bato Smart phones-IMPAMVU

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:6/09/2018 12:47
0


Ni byiza ko iterambere ryageze ahantu hose ndetse rikaba ryaranoroheje itumanaho aho umuntu abona amakuru bitamugoye cyane nk'uko byahoze, gusa nanone ababyeyi batarebye neza iri terambere ryakwangiza ejo hazaza h’urubyaro rwabo.



Aha ushobora kwibaza uti ese ni izihe ngaruka zishobora kuba ku mwana uhorana smart phone?

Umwana uhorana smartphone ashobora kurwara ibibyimba mu bwonko: Abashakashatsi bavuga ko umwana ukunda guhorana smart phone amasaha menshi ku munsi, hatitawe ku cyo ari kuyikoresha bishobora kumwangiriza ubwonko cyane ko buba butarakomera nk’ubw’umuntu mukuru bitewe na 60% by'imirasire (rayonnements) iba muri izi telephones umuntu atabasha kurebasha amaso y’umubiri.

Umwana uhorana smart phones ntafata neza mu mutwe: Abahanga bagaragaza ko iyo umwana akunda guhorana iyi telephone netse akaba yanayivugiraho iminota irenze ibiri gusa bigenda bimwangiza mu bwonko ku buryo agenda atakaza ubushobozi bwo gufata mu mutwe bityo no kwiga bikamunanira kuko aba atakibashije gukurikirana amasomo.

Umwana uhorana smart phone agira imyitwarire idahwitse: Kubera gucokoza telephone cyane ashobora guhura n’ubutumwa bugufi butamugenewe, ashobora kubona amaphoto atamugenewe ndetse yanahura na ya mashusho y’urukozasoni bikamwangiza mu mutwe ku buryo agenda ahindura imyitwarire gahoro gahoro akazashiduka yarararutse burundu.

Niba wifuza kurera umwana wawe neza, murinde kuba yagira aho ahurira na telephone akiri muto bizamufasha gukura neza ndetse bimurinde zimwe muri za ngaruka ziterwa no gukoresha telephone akiri muto.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND