RFL
Kigali

UBUSHAKASHATSI: 2/10 b’urubyiruko ntibasinzira nijoro kubera imbuga nkoranyambaga

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/01/2017 16:59
0


Muri iki gihe imbuga nkoranyambaga zikomeje kuyobokwa na benshi ku isi by’umwihariko urubyiruko. Ubushakashatsi bwerekana ko abagera kuri 2/10 b’urubyiruko barara ku mbuga nkoranyambaga bikabatera kubyukana umunaniro.



Imbuga nkoranyambaga zivugwa ari na zo zikoreshwa cyane n’urubyiruko ni Whatsapp, Facebook na Instagram. Mu ijoro hagati urubyiruko rwinshi cyane cyane abakobwa, ngo baba bibereye kuri izi mbuga nkoranyambaga, abagerageje kuryama ho akanya gato, bakicura bajya gusubiza ababandikiye muri iryo joro.

Kurara kuri izo mbuga nkoranyambaga biviramo bamwe kubura ibitotsi, kubyukana umunaniro no gusinzira mu ishuri kubera ko baba batabonye umwanya uhagije wo gusinzira ngo baruhuke. Si ibyo gusa ahubwo bituma uwaraye ijoro ari kuri izo mbuga, yirirwa umunsi wose ubona atishimye nka bagenzi be baba batigeze bajya kuri izo mbuga nkoranyambaga.

Nk’uko tubikesha Sciencedaily, umwe mu bantu batanu b’urubyiruko, arara adasinziriye kubera imbuga nkoranyambaga. Abana basaga 900 bari hagati y’imyaka 12-15 y’amavuko bakoreweho ubu bushakashatsi,  babajijwe impamvu babyuka ijoro bakajya ku mbuga nkoranyambaga mu gihe bakabaye basinzira bakaruhuka,babiri mu bana icumi (cyangwa se umwe mu bana batanu) bakaba baratangaje ko nijoro baba bagomba gufungura imbuga nkoranyambaga zabo bagasubiza ubutumwa bw’ababa babandikiye. Aba bana barara ijoro kuri izi mbuga, batangaje ko mu gitondo iyo bageze ku ishuri birirwana umunaniro.

Professor Sally Power wo muri Wales Institute for Social & Economic Research, Data & Methods (WISERD) yakebuye urubyiruko avuga ko atari byiza gukoresha imbuga nkoranyambaga igihe bari ku buriri na cyane ko ngo ari ukuvogera uburiri kuko ubundi ari ahantu haba hakwiriye kubahwa. Ikindi ni uko bigira ingaruka zitandukanye ku bakoresha izi mbuga nijoro bityo bakaba bagirwa inama yo kugabanya igihe bamagara kuri izi mbuga nkoranyambaga mu gihe cya nijoro.

Na hano mu Rwanda iyo witegereje usanga urubyiruko ari rwo rwinshi mu bantu bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga. Ingaruka zo ni zimwe nk’izo twabonye ku bana 900 bakoreweho ubushakashatsi kuko n’urubyiruko rwo mu Rwanda rukoresha izi mbuga, usanga benshi baryamira cyane kubera kurara kuri izi mbuga baganira n’inshuti zabo. Gukoresha izi mbuga ni byiza gusa birakwiye ko zajya zikoreshwa mu gihe gikwiye ndetse zigakoreshwa mu bifite akamaro aho gukoreshwa mu bishobora gushora abazikoresha mu ngeso mbi nk'uko bikunze kugaragara kuri benshi cyane cyane urubyiruko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND