Buri muntu ku giti cye afite uburyo akoresha kugirango afate mu mutwe ibyo adashaka kwibagirwa, bavuga ko bishobotse buri kintu umuntu amenye agishushanya atazajya akibagirwa.
Ubushakatsi bwakorewe muri kaminuza ya Waterloo yo mu gihugu cya Canada, bugaragaza ko igishushanyo ariyo nzira yonyine ibasha gufasha kwibuka ibyo udashaka kwibagirwa. Ku banyeshuri bakunze kwiga bakibagirwa ibyo bize, ngo byaba byiza muramutse muhita mushushanya ibyo mwize.
Bumwe mu bushakashatsi bwakozwe
Abarimu bigisha iby’ubuzima bwo mu mutwe muri iyi kaminuza bafashe abantu mu byiciro bitandukanye babashyira ahihariye babereka ibyo bagombaga gufata mu mutwe, babasaba guhitamo kubyandika cyangwa kubishushanya bamaze kubifata mu mutwe. Nyuma baboherereza amajwi ya kirogoya yari agamije kubibagiza bya bindi bamaze gufata mu mutwe.
Ba bantu babajijwe ibyo bibuka mu byo bari bafashe bari bafashe mu mutwe, abari bashushanyije bibutse neza bikubye 2 abahisemo kwandika. Ubu bushakashatsi bumaze gukorwa kenshi ku bantu batandukanye bugatanga igisubizo kimwe aba barimu bo muri kaminuza ya waterloo, bemeje ko igishushanyo ariyo nzira rukumbi yafasha kutibagirwa.
Icyakora umuntu yakwibaza niba buri gihe icyo umuntu ashaka kutibagirwa yajya agishushanya mu gihe nyamara haba hari ibidashobora gushushanywa nk’amarangamutima y’umuntu. Kuri iki ariko aba barimu bavuga ko mu buryo bushoboka, umuntu yagakwiye kugira byibura igishushanyo kijyanye n’ ibyo ushaka kwibuka, aha bavuga ko ari nako kamaro keza k’ amafoto kukwibutsa ibihe warimo icyo gihe.
Source:7 sur 7.be
TANGA IGITECYEREZO