RFL
Kigali

Uburyo bwiza bwagufasha gufata mu mutwe ibyo wamenye

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:28/04/2016 16:59
1


Buri muntu ku giti cye afite uburyo akoresha kugirango afate mu mutwe ibyo adashaka kwibagirwa, bavuga ko bishobotse buri kintu umuntu amenye agishushanya atazajya akibagirwa.



Ubushakatsi  bwakorewe muri kaminuza ya Waterloo yo mu gihugu cya  Canada, bugaragaza ko igishushanyo ariyo nzira yonyine ibasha gufasha kwibuka ibyo udashaka kwibagirwa. Ku banyeshuri bakunze kwiga bakibagirwa ibyo bize, ngo byaba byiza muramutse muhita mushushanya ibyo mwize.

Bumwe mu  bushakashatsi bwakozwe

Abarimu bigisha iby’ubuzima bwo mu mutwe muri iyi kaminuza  bafashe abantu mu byiciro bitandukanye babashyira ahihariye babereka  ibyo bagombaga gufata mu mutwe, babasaba guhitamo kubyandika cyangwa kubishushanya bamaze kubifata mu mutwe. Nyuma baboherereza amajwi ya kirogoya yari agamije kubibagiza bya bindi bamaze  gufata mu mutwe.

Ba bantu babajijwe ibyo bibuka mu byo bari bafashe  bari bafashe mu mutwe, abari  bashushanyije bibutse neza bikubye 2 abahisemo kwandika. Ubu bushakashatsi bumaze gukorwa kenshi  ku bantu batandukanye bugatanga igisubizo kimwe  aba barimu bo muri  kaminuza ya waterloo, bemeje ko igishushanyo ariyo nzira rukumbi yafasha kutibagirwa.

Icyakora umuntu yakwibaza niba buri gihe  icyo umuntu ashaka kutibagirwa  yajya agishushanya mu gihe nyamara haba hari ibidashobora gushushanywa nk’amarangamutima y’umuntu. Kuri iki ariko aba  barimu bavuga ko mu  buryo bushoboka, umuntu yagakwiye kugira byibura igishushanyo kijyanye n’ ibyo ushaka kwibuka, aha bavuga ko ari nako kamaro keza k’ amafoto  kukwibutsa ibihe warimo icyo gihe.

Source:7 sur 7.be






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rubin3 years ago
    Murakoz Oe Nkivy Gufat Kumutwe Navyo??Sch,sct,entr,langue??





Inyarwanda BACKGROUND