RFL
Kigali

Ubugira gatatu, WASAC yongeye gutera inkunga ikigega ‘Agaciro Development Fund’-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/06/2018 15:24
0


Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 26 Kamena 2018, Ikigo Gishinzwe Isuku n’Isukura, WASAC cyatanze inkunga mu kigega ‘Agaciro Development Fund’ aho batanze angana na miliyoni mirongo itanu z’amafaranga y’u Rwanda (50,000,000 Rwf).



Ni ku nshuro ya Gatatu, WASAC itanga inkunga mu kigega ‘Agaciro Development Fund’. Kuri ubu, abayobozi n’abakozi ba WASAC bashyize hamwe bakusanya angana na miliyoni 50,000,000Rwf yo gushyigikira ikigega ‘Agaciro Development Fund’ cyatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame muri 2012.

aime

Bwana Aime Muzola uyobora ikigo gishinzwe amazi isuku n’isukura

Aime Muzola uyobora ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura yabwiye itangazamakuru ko igikorwa bakoze uyu munsi cyo gushyikiriza ubuyobozi bw’Agaciro Development Fund inkunga ingana na miliyoni mirongo itanu (50,000,000Rwf), byakozwe mu murongo wo gushyigikira no kumva gahunda za Leta y’u Rwanda. Aime Muzola ati:

Igikorwa nk’iki ng’iki mumaze kubona. Ni igikorwa gikomeye ku bakozi ba WASAC. Ni igikorwa cyitwumvisha gahunda za Leta uko ziba zashyizweho n’uburyo tugomba kuzitabira kugira ngo tuzishyira mu bikorwa. Kandi ni igikorwa kigaragariza abakozi ba WASAC y’uko bafite ubwo bushake bwo gushyira mu bikorwa gahunda za Leta n’uko ziba zateguwe kandi kiba ari igikorwa kizakomeza.

Avuga ko iki gikorwa cyo gushyigikira ikigega ‘Agaciro Development Fund’ kizakomeza ndetse ko no mu bindi bikorwa byose bashishikarizwamo na Guverinoma y’u Rwanda nabyo bazakomeza kubigiramo uruhare rugarara. Yavuze ko atari ubwa mbere bateye inkunga ikigega ‘Agaciro Development Fund’, anavuga ko uko WASAC yaguka ari nako bazakomeza kongera umusanzu batanga mu kigega ‘Agaciro Development Fund’ n’ahandi hakenewe inkunga.

ikigega

Umuyobozi  w’Ikigega ‘Agaciro Development Fund’ Bwana Jack Nkusi Kayonga

Umuyobozi  w’Ikigega ‘Agaciro Development Fund’ Bwana Jack Nkusi Kayonga yatubwiye ko kugeza ubu muri iki kigega bamaze kwakira inkunga isaga miliyari mirongo itanu z’amafaranga y’u Rwanda.  Avuga ko ari amafaranga yagiye ava mu bigo bitandukanye n’abantu ku giti cyabo bagiye batera inkunga iki kigega kimaze imyaka itanu gishinzwe. Avuga ko WASAC ari kimwe mu bigo by’intangarugero bitanga umusanzu wabyo mu kigega ‘Agaciro Development Fund’. Yavuze ko WASAC ari inshuro ya Gatatu ishyira inkunga mu kigega ‘Agaciro Development Fund’, ati:

Kugeza uyu munsi ikigega gifite umutungo usaga miliyari mirongo itanu (Rwf). Ayo ni amafaranga tugenda dukusanya mu bigo bitandukanye no mu bantu bayatanga ku giti cyabo. WASAC navuga ni nk’ubwa Gatatu bayatanze, batanze miliyoni makumyabiri (Rwf), umwaka ushize batanze mirongo itanu (Rwf) n’uyu mwaka batanze andi miliyoni mirongo itanu (Rwf).

WASAC

WASAC yatanze miliyoni mirongo itanu mu kigega 'Agaciro Development Fund'

Agaciro

Abayobozi mu kigega 'Agaciro Development Fund'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND