RFL
Kigali

The Beast imodoka ya Obama niyo ikoranye ubuhanga buhanitse ku isi - Bimwe mubyo wayimenyaho

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:28/07/2015 17:57
6


Mu minsi ishize nibwo Perezida Barack Obama yari yasuye Kenya, igihugu cye cy’amavuko. Uretse indege buri mu perezida wa Amerika wese agendamo ya Air Force One, buri muperezida agira imodoka yihariye agendamo. Iyo Perezida Obama agendamo niyo modoka ikoranye ikoranabuhanga ridasanzwe ku isi ndetse ikarusha n’izabaperezida bamubanjirije.



Buri modoka Perezida wa Amerika uba ukiyobora agendamo bayita Cadillac one, babihina ikitwa Caddy One nk’uko indege iba yitwa Air Force One. Bayita kandi Limousine One, gusa iya buri mu perezida wa Amerika yose igira izina yihariye. ‘The beast ‘cyangwa se ikinyamaswa mu Kinyarwanda niryo zina imodoka ya Obama yitwa.

Ifite ibintu byinshi yihariye kandi bitangaje

Muri iyi nkuru turarebera hamwe bimwe mu bintu bitangaje bigize imodoka ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Hussein Obama. Mu kuyitegura twifashishije ibinyamakuru binyuranye byandika ku ikoranabuhanga, ubucuruzi, n’ibindi. Gusa icyo ibi binyamakuru bihurizaho ni uko ibyo batangaje ari bike mubyo urwego rw’ubutasi rwa Amerika rwemeye gutangaza cyangwa se bikamenyekana bitewe n’abantu bazi amabanga y’iyi modoka.

The Beast cyangwa se Limo One ikozwe mu cyuma kigizwe n’uruvange rw’amoko y’ibyuma bine: Aluminium, Steel, Titanium na Ceramic. Ububiko bwa Lisansi(Essence) bukoze ku buryo bwihariye kuburyo niyo umuriro waturuka hanze, iyi modoka itashya.

Obama ari gusohoka muri Air Force One. Imodoka ye iteka niyo ikingiriza igice kiriho abaturage

Iyo yagiye mu kindi gihugu imbere haba hariho ibendera rya Amerika n'iry'igihugu yasuye, iyo Perezida ari muri Amerika haba hariho amabendera ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika


Zigenda ku murngo kandi ntiwapfa kumenya iyo Perezida arimo

Joseph J. Funk watwaraga imodoka ya Perezida wa Amerika hagati ya 1994-1995 yatangaje ko imodoka ubu perezida Obama agendamo ariyo iri kurwego rwo hejuru mu gukoranwa ubuhanga.

Iyi modoka nubwo bimwe mu bintu bihambaye ifite  byashyizwe ahagaragara, ngo na bamwe mu bagize urwego rw’ubutasi rwa Amerika ntibayiziho byinshi.  Joseph yagize Ati “ Ni mu rwego rwo gutuma abanzi batamenya amabanga yayo. Urugero iyo umuntu amenye ibiro imodoka ipima ashobora kumenya uburemere bw’intwaro iba itwaye, niyo mpamvu ibiro byayo bihora ari ibanga rikomeye.”

Uyu mushoferi kandi akomeza yemeza ko amapine yayo aramutse arashwe agafumuka iyi modoka ikomeza ikagenda igihe kinini nta kibazo igize cyangwa ngo hahindurwe amapine. 

Joseph yakomeje asobanura ko umuntu utwara iyi modoka aba ari umuntu ukora mu nzego z’ubutasi, yaratojwe gutwara iyi modoka igihe kinini, akamenya imikorere yayo yose kugeza kucyo yakora igihe itewe igisasu cyo mu bwoko bw LPG. Iyo iyi modoka irashwe ibisasu byo mu bwoko bwa Missiles ifite uburyo ikozemo buyobya ibi bisasu bikagwa ahandi akaba ariho biturikira.

Iyo Perezida w’Amerika yagiye ahantu, mu gihe atarinjira mu ndege ye, imodoka za Limo one ngo ziba ziparitse ahantu camera z’amateleviziyo zitazibona hafi y’indege, ku buryo haramutse haba ikibazo gituma avanwa aho vuba na bwangu ahita yinjizwamo akajyanwa.

Mu gice cy’inyuma(trunk) habikwa ibicupa biba birimo imyuka byifashishwa igihe habaye igitero cy’imyuka ihumanya. Muri iki gice kandi habikwamo ubwoko bw’amaraso ya Perezida yakwifashishwa igihe yaba agize ikibazo gituma akenera guhabwa amaraso.

Ku gice cy’imbere hariho camera zireba nijoro(night vision camera), ndetse n’ibyuma bitera imyuka iryana mu maso. Izi kamera zifasha utwaye iyi modoka no kuba yayitwara mu gihe cy’umwijima. Urugi rwayo rufite uburemere nk'urw'indege ya Boeing 747's.

Ibindi bidasanzwe wamenya ku modoka itwara Perezida Obama

Imodoka itwara Perezida Obama ifite indege yayo yihariye iyitwara igihe Obama yagiye mu ruzinduko mu kindi gihugu. Ibirahure byayo ntibimenwa n’amasasu. Limo One(The Beast ) ikozwe kuburyo ishobora gusohora ibyuka biryana mu maso ndetse ikabasha no kurashisha ibisasu byo mu bwoko bwa Grenade. Ifite imyanya 7: umwe wa shoferi, uw’umuntu uyoboye urwego rukuru rw’iperereza ruba ruherekeje Perezida, Perezida ubwe ndetse n’indi myanya 4 yinyongera.

Imbere kwa shoferi ni uku hameze. Iruhande rwe aba yitwaje imbunda ntoya(Pistolet)

Mu modoka imbere habamo telefoni(iri ibumoso bwe) ikorana  n'icyogajuru( Satellite)  ndetse na murandasi (intenet) ihoraho

Ibirahure byayo ntibijya bifungurwa


Amapine yayo iyo apfumutse irakomeza ikagenda

Nkuko tubikesha businessinsider iyi modoka ifite agaciro ka miliyoni imwe n’igice y’amadorali y’Amerika ni ukuvuga asaga miliyari imwe na miliyoni ijana na makumyabiri n’eshanu z’amanyarwanda(1125000000 RFW). Obama afite ubu bwoko bw’imodoka 12 agenda ahinduranya. Iyo zitari gukoreshwa, ziba ziparitse  mu biro bikuru by’urwego bishinzwe ubutasi, zigacungirwa umutekano amasaha 24 kuri 24.

Iyo iri kugenda imodoka ya Perezida Obama iherekezwa n’imodoka 45 ziba zitwaje intwaro zo gutabara aho rukomeye ndetse n’imbangukiragutabara(Amburance). Ikirahure cy’idirishya cyo ku ruhande rwa shoferi nicyo cyonyine gifunguka, akagikoresha gusa iyo avugana n’abashinzwe umutekano kandi kigafungurwa nibura sentimetero 7 (7cm)gusa. Mu burebure ipima metero eshanu n’igice, mu buhagarike igapima metero n’igice.

Buri myaka 4  Obama akorerwa imodoka nshya zo muri ubu bwoko, izishaje zigahabwa Visi Perezida.  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • peter8 years ago
    uyuwe ubuzima arabuzi gusa the twarakubiswe sana ubwose nge uwamunyereka live namwisabira ikintu kimwe gusa imana ijye imurinda who agenda hose kdi no umu president wagaciro
  • mukunnzi jean paul8 years ago
    iratangaje pee baradusize
  • h8 years ago
    hahaah! ngo izishaje zihabwa Vice President, wagirango vice president niwe ushaka gupfa
  • Nzoboninpa sylvestre8 years ago
    haha amerika iracari iyambere kubuhinga
  • 7 years ago
    Ahaaa ese ubwo zikorwa n uruhe ruganda ??genda obama urakomeyr.ibyubahiro birarenze
  • Ena7 years ago
    Ehhhh! Abanyamerika naramwanze! Icyakora nawe uba babyanditse neza!





Inyarwanda BACKGROUND