RFL
Kigali

Sobanukirwa indwara y’umwuma (Deshydratation) n'ikiyitera

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:3/01/2018 14:24
0


Ubusanzwe abashakashatsi bagaragaje ko umuntu muzima akwiye kugira byibura 60 kugeza kuri 70% by’amazi bitewe n’uko umubiri uyakenera ahantu henshi hatandukanye kandi uko umuntu ayatakaza haba mu nkari cyangwa mu byuya ni nako aba akeneye kongera kugarura ayo yatakaje vuba.



Iyo amazi yabuze mu mubiri rero ni bwo bavuga ko umuntu afite ikibazo cy’umwuma ari byo bita 'Deshydratation' mu ndimi z’amhanga, aha akaba nta kindi kintu ashobora kwimarira mu gihe nta mazi afite mu mubiri we.

Ushobora kwibaza uti ese ni iki gishobora gutuma umuntu abura amazi mu mubiri?

Bitewe nuko twavuze ko umubiri ukenra amazi menshi, burya ni nako ushobora kuyatakaza byoroshye binyuze mu bintu byinshi bitandukanye birimo: Kubira ibyuya byinshi cyane mu gihe wakoze urugendo cyangwa imyitozo ngororangingo, kwihagarika inshuro nyinshi cyangwa guhitwa cyane, aha rero ikibazo gikomera iyo umuntu atabonye ibyo kunywa bihagije ari nabyo bisimbura ibyasohotse, umuntu agahita agira ikibazo cy’umwuma.

Kugira umuriro mwinshi cyane umuntu akarenza degree 37 aba afite ibyago byo kugira ikibazo cy’umwuma bitewe na bwa bushyuhe yagize bikaba byanamuviramo urupfu. Ikindi gishobora gutuma umuntu agira ikibazo cy’umwuma, ni igihe yahuye n’ibyago agashya bikabije, aha aba afite ibyago byo kuma cyane ari na byo bishobora kumwica

Ni iki cyakubwira ko ufite ikibazo cy’umwuma?

Mu byakwereka ko ufite ikibazo cy'umwuma harimo; Kuma iminwa, kunanirwa kurira kandi ubabaye cyane, kurwara umutwe no kubura ubwenge.


Ni iki wakora ngo uce ukubiri n’ikibazo cy’umwuma?


Amakuru dukesha urubuga Santemedecine avuga ko kugirango wirinde ikibazo cy’umwuma ukwiye kujya unywa amazi menshi cyane buri munsi kandi ngo bikaba byiza iyo uyanyoye mu gitondo nta kindi kintu urashyira mu kanwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND