RFL
Kigali

Rubavu: Yishwe aciwe umutwe umurambo we ujugunywa mu bishyimbo

Yanditswe na: Editor
Taliki:26/11/2018 13:15
1


Mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa mbere tariki 26/11/2018 mu Mudugudu wa Murambi mu kagari ka Buhaza ho mu karere ka Rubavu umugabo witwa Ndayisenga Pascal, wari utuye mu murenge wa Rubavu yasanzwe yaciwe ijosi.



Nk'uko byatangajwe n'abaturanyi be bari aho, uwitwa Nyiranshuti Claudine yatangaje ko uyu musore Ndayisenga Pascal yamunyuzeho saa kumi n’ebyiri z’umugoroba asa n'ugiye kugura urwagwa ngo kuko yari afite icupa rinini ndetse  akanajyana na musaza we bakagarukana akamusezeraho atashye.

Kuri we yatunguwe no kumva babyuka bamubaririza bikaza no kugaragara ko yishwe aciwe igikanu nk'uko byagaragajwe n'umurambo we. Yagize ati "Pascal ejo namubonye ho rwose yari afite icupa ku buryo yasaga nk'ugiye kugura urwagwa kuko yaje areba musaza wanjye barajyana ndetse banaragarukana ubwo rero njye natunguwe no kumvango yampfuye."

Nk'uko kandi bitangazwa na bamwe mu baturage bo muri uyu murenge wa Rubavu ndetse n'abo mu kagari ka Buhaza uyu musore Ndayisenga Pascal yari atuyemo ngo n'uko yahigwaga na bagenzi be bikekwa ko binjiza urumogi mu gihugu cy'u Rwanda barukuye mu gihugu cy'abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) kuko ngo bamuzizaga ko yanyereje urumogi rufite agaciro k’ibihumbi 300 y'amafaranga y'u Rwanda, kuko uretse ubu kandi uyu nyakwigendera yaraherutse guterwa icyuma ariko agacika.

Umurenge wa Rubavu uyu musore yari atuyemo wegeranye neza na DRC ndetse hakunze no kugaragara ibyaha byo kwambutsa ibitemewe, gusa abaturage bo mu karere ka Rubavu ntibahwema gukangurirwa kubyirinda no gutangira amakuru ku gihe. Ku bijye n'iki kibazo cy'urupfu rwa Ndayisenga Pascal urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza mu gihe umurambo wa Ndayisenga wajyanywe mu bitaro bya Gisenyi ngo ukorerwa isuzuma.

PascalPascal

Umuyobozi w'akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert yahageze ahanura abaturage






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kamirwa 5 years ago
    ayiweeeeeeeeeee!! ngo aciwe umutwe ?? sha birababaje gusa nanone i Rubavu bagabanyitabi pe urubyiruko rwarashize nukuri





Inyarwanda BACKGROUND