RFL
Kigali

Rubavu: Abajura basahuye ibiro by’ivunjisha (Forex Bureau) ku mupaka abazamu batabwa muri yombi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/08/2016 18:20
1


Mu ijoro rishyira kuri uyu wa 26 Kanama 2016 mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi, abajura bateye ibiro by’ivunjisha (Forex Bureau) biherereye ku mupaka muto, basahura amafaranga ataratangazwa umubare gusa bivugwa ko ari menshi cyane bitewe nuko abajura bapakiye nta muntu bikanga dore ko abazamu bari mu bitotsi.



Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko abazamu barinda ibyo biro by'ivunjisha basanzwe bagisinziriye bikabera benshi urujijo, kubona izuba riva bagisinziriye. Bivugwa ko abo bajura batigeze bamenya igihe baterewe n'abajura. Kuri ubu amakuru ariho ni uko inzego zishinzwe umutekano zahise zita muri yombi abo bazamu b'izo Forex Bureau kugira ngo bisobanure na cyane ko bitumvikana ukuntu baterwa n’abajura bukarinda bucya izuba rikava bagisinziriye. Uwaduhaye amakuru yagize ati:

Muri Rubavu- Petite barriere, Forex Bureau ebyiri zaraye zibwe, mu gitondo abazamu basangwa bagisinziriye. Uko bimeze ubu nta kintu na kimwe cyangijwe, inzugi ni nzima, gusa biravugwa ko cofre fort zo zangijwe. Amafaranga yibwe ntabwo aramenyekana.

Ndekezi Honore Mugisha umuyobozi w’umurenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu yabwiye Inyarwanda.com ko ayo makuru y'uko abajura basahuye Forex Bureau ari impamo gusa yirinda kugira byinshi adutangariza na cyane ko Polisi iri kubikurikirana. Yagize ati: “Ni byo koko byabaye ayo makuru ni yo ariko ndumva mwabaza Polisi kuko niyo iri gukurikirana icyo kibazo.“

Nyuma yo kuvugana na Ndekezi Honore Mugisha, Inyarwanda.com yagerageje kuvugana n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba IP Jean Damascene Hodali Ngemanyi, ariko ntitwabasha kumubona kuko atigeze yitaba terefone ye ngendanwa.  Gusa bivugwa ko Polisi iri gukurikirana aba bajura hagati aho abazamu barinda izo Forex bureau bakaba nabo batawe muri yombi.

Mu karere ka Rubavu si ubwa mbere havugwa ikibazo cy’abajura kuko mu mwaka wa 2015 bateye Sacco y’Umurenge wa Kanzenze barayisahura ndetse bica umuzamu wayo. Mu mezi ashize muri uyu mwaka wa 2016 nabwo muri ako karere abajura bacucuye Agaseke Bank iherereye mu Murenge wa Gisenyi Akagali ka Ndego, biba amafaranga agera kuri miliyoni 53 y’u Rwanda baciye idirishya ry’inyuma.

Abajura

Abajura

Abaturage bari bumiwe nyuma y'ubujura bukomeje kubera i Rubavu

Abajura

Polisi

Inzego zishinzwe umutekano zabyukiye kuri ibyo biro zita muri yombi abazamu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • JEAN DO7 years ago
    Birabaje kbs polce ikore akazi.





Inyarwanda BACKGROUND