RFL
Kigali

Rihanna yatangaje abantu atangaza ko yifuza gusubirana ubusugi

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:22/09/2017 22:27
0


Ubwo yatungurwaga n’umunyabufindo akamubaza ahantu yifuza gusubira iminota micye akongera akagaruka, Rihanna yatangaje ko yifuza cyane gusubira mu minota 10 ya mbere y’uko atakaza ubusugi.



Ubwo yari mu kiganiro mu minsi yashize n’ikinyamakuru Elle, Rihanna yasubije byinshi mu bibazo yabajijwe, kimwe cyari giturutse ku munyabufindo David Copperfield wamubwiye ko afite ubushobozi bwo gutuma umuntu abura agatunguka ahantu aho ariho hose ku isi hanyuma akongera akagaruka. David yahise abaza Rihanna ahantu yakwifuza koherezwa yihitiyemo, ahita abwira David ko yifuza gusubira mu gihe haburaga iminota 10 ngo atakaze ubusugi.

Iki gisubizo cyatunguranye cyahise cyibutsa abantu uburyo Rihanna yigeze kuvuga uko byamugendekeye ubwa mbere asomana. Yagize ati “Byari bibi cyane, uwo musore yasutse amacandwe menshi mu kanwa kanjye, byarampahamuye, nahise mara igihe kinini cyane ntongeye gutekereza gusomana.”

Rihanna amaze iminsi ahugiye ku mushinga mushya wo gucuruza ibikoresho by’ubwiza yise Fenty Beauty Line ndetse n’imyambaro ikunzwe n’abatari bacye muri iki gihe.

Src: People.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND