RFL
Kigali

Uko wakwirinda indwara ya 'Prostate' ikomeje kwibasira abagabo-VIDEO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:15/03/2018 13:27
5


Indwara ya prostate ni indwara ikomeje kwibasira abagabo bari mu zabukuru gusa akenshi hari abo ihitana cyane ko bataba bagiye kwivuza ariko abaganga batandukanye bavuga ko ivurwa igakira.



Prostate ni urugingo rugirwa n'abagabo ruherereye munsi y'uruhago rw'inkari, rugira akamaro ko kubika intanga kimwe nk'izindi ngingo. Prostate ishobora kwangirika aho uyirwaye bishobora kumugeza kuri kanseri ya prostate. Iyo uganiriye n'abaganga batandukanye bakubwira ko Prostate itangira kare mbere imyaka irenga 10 yuko igaragara gusa akenshi ikaba ifata abagabo bari hejuru y'imaka 40. Iyi ndwara iterwa n’uko amaraso aba adatembera neza muri ibi bice twavuze ruguru no kuba umuntu afite ibibazo by’umugongo inyuma ahajya kuba hasi nabyo byamutera kurwara prostate.

Reba ikiganiro twagiranye na Dr Valentine umenye byinshi ku indwara ya Prostate

Inyarwanda twagiranye i kiganiro na Dr Valentine uvura iyi ndwara akoresheje uburyo bwa TCM bufite inkomoko mu bushinywa Dr. Valentine nawe yatuganirije ko iyi ndwara itamenyekana cyane mu intangiriro yayo, umuntu urwaye prostate aho itangirira kugaragaza bimwe mu bimenyetso yumva ububabare bukabije, ndetse no kwihagarika bikamubabaza cyane yaba yarashatse ntabashe gutera akabariro yanabishobora hagasohoka umwuka gusa.

Uburyo umuntu yakwirinda Prostate Dr. Valentine atangariza abantu ko bagakoresheje ubwishingizi bafite bakareba uko bahagaze hakiri kare, cyane ko ari bwo buryo bwiza bwo kwirinda. Dr. Valentine ahumuriza buri gitsina gabo ko iyi ndwara ivurwa kandi igakira iyo umuntu yegereye abaganga haba mu buvuzi busanzwe ndetse n'ubu bwa TCM bufite inkomoko mu Bushinwa.

Reba ikiganiro twagiranye na Dr Valentine umenye byinshi ku ndwara ya Prostate






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • tumayine jean d'amour3 years ago
    mfite ikibazo ndashukwa igitsina cyanjye nigihagarare neza ariko narikinishije mwamfasha iki
  • Wàñôrth3 years ago
    Ariko nukuberiki iyo tubahaye ibitekerezo cg ibibazo mutajya mudusubiz??
  • JBaptiste1 year ago
    Uwabashaka yababona he? Mutange numéro ya téléphone.
  • Mudendeli 3 months ago
    Mukorera hehe
  • NKURUNZIZA INNOCENT 1 month ago
    Muraho neza mfite ikibabazo nja kunyara nkababara bampima inkari bakambwira ko Ari ama infection UTI bakampa ibinini ariko ntibigire ico bimarira mwanfasha ikibko ndi Uganda murakoze





Inyarwanda BACKGROUND