RFL
Kigali

Polisi yihanganishije imiryango y'abana bo ku muhanda batwikishijwe lisansi bagapfa, umwana warokotse umuriro asurwa n'inzego za Leta

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/04/2017 10:05
1


Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Mata 2017 ni bwo hatangajwe inkuru y'abana batatu bo ku muhanda bo mu mujyi wa Kigali batwikiwe mu ruhurura, babiri bagahita bahasiga ubuzima, undi umwe agakomereka bikabije ubu akaba arembere mu bitaro bya CHUK.



Aba bana uko ari batatu batwikiwe imbere y’inyubako izwi nka CHIC iri mu mujyi wa Kigali ahahoze ishuri rya Eto Muhima. Bivugwa ko aba bana batwitswe n'abanyarondo, gusa iperereza ryakozwe na polisi y'u Rwanda ryasanze hari abazamu batatu bateje iyi nkongi y’umuriro, bakaba bari gushakishwa n'inzego zishinzwe umutekano.

Mu itangazo Inyarwanda.com dukesha urubuga rwa Polisi y'u Rwanda, Polisi y'u Rwanda yihanganishije imiryango y'abana babuze ubuzima bwabo kubera iyo nkongi y'umuriro. Yaboneyeho gusaba umuntu wese ufite amakuru ku bateje iyi nkongi ko yayageza kuri polisi. ACP Theos Bagede,umuvugizi wa polisi y'u Rwanda yagize ati:

"Polisi y’u Rwanda yatangiye ibikorwa byo gushakisha abakekwaho iki gikorwa cya kinyamaswa kugira ngo batabwe muri yombi. Turasaba uwo ari we wese wagira amakuru yatuma bafatwa kuyatugezaho." Iryo tangazo risoza, Polisi yihanganisha imiryango y'aba bana babiri bitabye Imana.

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo inzego zitandukanye za Leta zagiye CHUK gusura umwana umwe warokotse umuriro dore ko uyu mwana nyuma yo guhira muri ruhurura yahise ajyanwa mu bitaro bya CHUK ubu akaba ari ho arembeye. Mu bayobozi bamusuye harimo umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pascal Nyamulinda; Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nadine Gatsinzi n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu na ACP Theo Badege.


Abayobozi mu nzego zitandukanye bari hamwe na Dr Theobald Hategekimana umuyobozi wa CHUK nyuma yo gusura umwana warokotse inkongi y'umuriro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Abandi6 years ago
    Demallacka umuhanzi nawe yabihanganishij





Inyarwanda BACKGROUND