RFL
Kigali

Perezida Kagame yakiriye Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w'u Bufaransa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/01/2018 11:17
0


Uyu munsi muri Village Urugwiro, Perezida Kagame Paul yakiriye Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w'u Bufaransa. Perezida Nicolas Sarkozy ari mu Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi ibiri.



Nicolas Sarkozy yayoboye igihugu cy'u Bufaransa kuva mu mwaka w'2007 kugera mu mwaka w'2012. Igihe yari Perezida w'u Bufaransa, Nicolas Sarkozy yasuye u Rwanda muri Gashyantare 2010, akaba ari we mukuru w'igihugu cy'u Bufaransa wenyine umaze gusura u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. 

Nyuma y'ibiganiro agirana na Perezida Paul Kagame, Nicolas Sarkozy arasura Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB). 

AMAFOTO

Nicolas Sarkozy aganira na Perezida Paul Kagame

Nicolas Sarkozy na Perezida Kagame bafashe ifoto y'urwibutso

Nicolas Sarkozy ni we wenyine mu bayoboye u Bufaransa usuye u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND