Uyu munsi muri Village Urugwiro, Perezida Kagame Paul yakiriye Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w'u Bufaransa. Perezida Nicolas Sarkozy ari mu Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi ibiri.
Nicolas Sarkozy yayoboye igihugu cy'u Bufaransa kuva mu mwaka w'2007 kugera mu mwaka w'2012. Igihe yari Perezida w'u Bufaransa, Nicolas Sarkozy yasuye u Rwanda muri Gashyantare 2010, akaba ari we mukuru w'igihugu cy'u Bufaransa wenyine umaze gusura u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Nyuma y'ibiganiro agirana na Perezida Paul Kagame, Nicolas Sarkozy arasura Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB).
AMAFOTO
Nicolas Sarkozy aganira na Perezida Paul Kagame
Nicolas Sarkozy na Perezida Kagame bafashe ifoto y'urwibutso
Nicolas Sarkozy ni we wenyine mu bayoboye u Bufaransa usuye u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994
TANGA IGITECYEREZO