RFL
Kigali

Perezida Paul Kagame asanga kuremera ubushobozi urubyiruko rwa Afrika ari ikibazo cyihutirwa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/07/2017 9:52
0


Perezida Kagame yasoje inama mpuzamahanga y’urubyiruko ‘Youth Connekt 2017’ imaze iminsi itatu ibera i Kigali atangaza ko kuremera ubushobozi urubyiruko ari ikibazo cyihutirwa n’ubwo atari gishya.



Perezida Kagame yatangaje ibi mu gusoza inama ya ‘Youth Connekt 2017’ yitabiriwe n’urubyiruko hafi ibihumbi bitatu rwaturutse mu bihugu 90 byiganjemo ibyo ku mugabane wa Afrika aho baganiraga ku kubyaza umusaruro amahirwe Afrika ifite.

Iyi nama yaberaga muri Kigali muri Kigali Convention Centre, yitabiriwe kandi n’abayobozi banyuranye n'abashoramari ku rwego mpuzamahanga barimo umuherwe Jack Ma uyobora ikigo Alibaba Group. Mu bandi bayitabiriye harimo n'umuhanzi w'icyamamare Akon,watangaje ko u Rwanda ari igihugu kimitera ishema ryo kwitwa umunyafrika. 

Mu ijambo rye Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, nyakubahwa Paul Kagame yibukije urubyiruko ko ahazaza ari ahabo aboneraho kubasaba gukoresha ikoranabuhanga kuko ryabafasha kugera kuri ejo habo uko babishaka. Ku bijyanye n’ikibazo kimaze igihe cyo kuremera ubushobozi urubyiruko, yavuze ko icyo ari ikibazo cyihutirwa cyane kabone n’ubwo atari gishya. Yagize ati:

Icyo twifuriza umugabane wacu nk’Abanyafurika tuzakomeza kugiharanira. Uburumbuke bwa Afurika buzubakwa n’ubwitange bwacu, dukora nk’abikorera. Rubyiruko, ahazaza ni ahanyu. Ikoranabuhanga ribaha amahirwe yo kuhagira heza uko mubishaka. (…)Kurinda ibyagezweho ni inshingano zanyu nk’urubyiruko rwa Afurika rwakuze mu bihe byiza ugereranyije n’ababyeyi banyu. Mugomba kutwibutsa ko ibyo tumaze kugeraho nubwo byatuvunnye kandi ari byiza ariko bidahagije. Turacyakeneye kureba kure, Afurika ifite byinshi yatangaho umusanzu, duhereye no ku bushobozi n’imbaraga by’abaturage bacu, namwe urubyiruko.

Perezida Paul Kagame aganiriza abitabiriye Youth Connekt 2017

Mu ijambo rya Abdoulaye Mar Dieye, umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere (UNDP) muri Afurika yavuze ko yishimiye urwego iyi nama ya Youth Connekt igezeho anatangaza ko bazagira uruhare mu gushyirwaho ikigega kizajya gitera inkunga abahanga udushya no kongerera ubushobozi urubyiruko. Biteganyijwe ko inama y'ubutaha 'Youth Connekt 2018' nayo izabera mu Rwanda. 

REBA AMAFOTO MU GUSOZA INAMA 'YOUTH CONNEKT 2017'


Perezida Kagame hamwe n'umuherwe Jack Ma

Bamwe mu banyacyubahiro n'abashoramari bitabiriye iyi nama

Dr Mukhisa Kituyi, Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Umuryango w’abibumbye yiga ku bucuruzi n’Iterambere (UNCTAD)

Jean Philbert Nsengimana, Minisitiri w'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga

AMAFOTO: Village Urugwiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND