RFL
Kigali

Perezida Kagame asanga ikibuga cy’indege cya Bugesera kizafasha u Rwanda na Afrika kugera ku cyerekezo cy’iterambere

Yanditswe na: Editor
Taliki:10/08/2017 9:41
0


Perezida Paul Kagame yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubabwa ikibuga mpuzamahanga cy'indege cya Bugesera kiri kubakwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’ikigo Mota-Engil Africa. Iki kibuga kibaba kizafasha u Rwanda na Afrika muri rusange kugera ku cyerekezo cy'iterambere.



Nkuko biri muri gahunda,iki kibuga cy'indege cya Bugesera, kizubakwa mu byiciro bibiri aho icyiciro cya mbere kizuzura mu mwaka wa 2019 gitwaye miliyoni 400 z’amadolari ya Amerika. Perezida Kagame yavuze ko iki kibuga cy'indege kizafasha u Rwanda kwihuta mu iterambere ry’ubukerarugendo, inganda, ubucuruzi no kwihuza kwa Afrika y’Iburasirazuba n’imigenderanire hagati y’Abanyafurika. Yasoje avuga ko yizeye ko iki kibuga cy'indege cya Bugesera kizuzura mu mezi ya vuba hagahita hatangizwa ibikorwa byacyo. Yagize ati:

Iki kibuga ni ingenzi mu kwihutisha iterambere ry’ubukerarugendo, ubucuruzi, inganda, ukwihuza kwa Afurika y’Iburasirazuba n’imigenderanire hagati y’Abanyafurika no kuzamura ishoramari.Iki kibuga cy’indege ntabwo kizaba nka ya mabati, iri buye ry’ifatizo ni intangiriro y’ibikorwa. Ndashaka kubwira abanyarwanda badutegerejeho byinshi ko muri uyu mushinga tutazabatenguha. Tuzakora neza nk'uko bisanzwe. Nizeye ko mu mezi make ari imbere tuzaba twagarutse hano gutaha no gutangiza ibikorwa by’iki kibuga cy’indege.

Perezida Kagame yavuze ko iki kibuga kizafasha u Rwanda ndetse na Afrika muri rusange kugera ku cyerekezo cy'iterambere

Ikibuga mpuzamahanga cy'indege cya Bugesera kizaba gifite icyanya cy’abagenzi kingana na metero kare 30 000, imiryango 10, ibiro by’abinjira 10, iby’abasohoka 10. Umuyobozi w’ikigo Mota-Engil Africa iri gufatanya na Leta y’u Rwanda kubaka iki kibuga cy'indege, yijeje abantu ko bazakora ibishoboka byose bagakora neza ntibakerereze iki gikorwa remezo cyitezweho kuba igicumbi cy’ubwikorezi bw’indege mu karere n’Isi muri rusange.

AMAFOTO 


Perezida Kagame ashyira ibuye ry'ifatizo ahazubakwa ikibuga cy'indege cya Bugesera

AMAFOTO: Village Urugwiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND