RFL
Kigali

VIDEO: 2018 izatubere intambwe ndende mu rugendo rwacu rw'ubumwe, amajyambere n'umutekano birambye-Perezida Kagame

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/01/2018 9:00
0


Perezida Paul Kagame yifurije abanyarwanda umwaka mushya muhire wa 2018 abasaba ko wazababera intambwe ndende mu rugendo rw'ubumwe, amajyambere n'umutekano birambye. Ni ijambo yabagejejeho tariki 1/1/2018.



Perezida Paul Kagame yavuze ko umwaka wa 2017 wagenze neza, u Rwanda rukaba rwarageze kuri byinshi by'ingenzi yaba mu bukungu, umutekano, imibereho myiza y'abanyarwanda ndetse n'amatora ya Perezida akaba yaragenze neza. Yavuze kandi ko umubano mwiza mu Banyarwanda, mu karere ndetse no mu mahanga kw'isi, wagenze neza. Mu ijambo rye Perezida Kagame yagize ati:

"Banyarwanda, Banyarwandakazi, Baturarwanda, Nshuti z’u Rwanda. Ndabifuriza umwaka mwiza muhire w'i 2018. N'uwo dushoje w'i 2017 ndahamya ko wagenze neza. Tukaba twarageze kuri byinshi by'igenzi, kandi ndifuza kubashimira mwese. Ubukungu muri rusange, umutekano, imibereho myiza y'Abanyarwanda, n'amatora yaduhuje twese akagenda neza, ibyo byose twabigezeho muri uyu mwaka ushize.

Umubano mwiza mu Banyarwanda, mu karere, ndetse no mu mahanga kw'isi. Byose byashobotse kubera ubushake n'ubwitange bwacu twese dufatanije. Nabyo nkaba mbibashimira cyane. Ndasaba ko twakomeza iyo nzira nziza, tumazemo igihe kitari gito, dukorera hamwe, twiga, dukorera igihugu cyacu, kandi ari nako twubaka ubushobozi bwo kurinda ibyo byose tugenda tugeraho, ngo hatagira icyasenya ibyo twubaka, cyangwa ngo gihungabanye igihugu cyacu.

Abashaka gusenya bo bahoraho. Ni ngombwa ko batashobora kugira icyo bageraho, aho baturuka aho ari ho hose, n'uburyo bakoresha ubwo ari bwo bwose. Niyo mpamvu ari ngombwa kubaka bwa bushobozi navugaga. Kandi byaragaragaye ko, Abanyarwanda dufatanije, ibyo twifuza byose twagiye tubigeraho. Igisigaye, ni ukubikomeza ngo bihoreho ubuzira herezo.

Abanyarwanda twese, abategarugori, abagabo, cyane cyane mwebwe urubyiruko rw'u Rwanda, iyo ntego nkuru yo kubaka no kurinda ibyo byose, iratureba twese. Buri umwe akwiye kugira uruhare rwe. Uyu mwaka mushya muhire mbifuriza mwese rero, uzatubere intambwe ndende muri urwo rugendo rwacu rw'ubumwe, amajyambere, n'umutekano birambye.

Mugire amahoro y'Imana."

REBA HANO IJAMBO RYA PEREZIDA KAGAME







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND