RFL
Kigali

Odeon Tower muri Monaco, imwe mu mazu yambere ahenze kuyabamo ku isi-AMAFOTO

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:21/08/2014 14:30
3


Imwe mu nyubako ndende cyane zubatswe muri Monaco ifite inzu iri ku gisenge cy’iyi nyubako. Iyi nzu yubatswe mu buhanga bwinshi ndetse n’ubwiza buhebuje ku buryo kugira ngo uyibemo bihenze cyane kugera kuri muliyoni 240 z’amapawundi



Iyi nzu izungurutswe n’ubwogero(piscine/pool, umuntu uzayituramo azanahabwa umuntu wo kuyitaho, umuzamu uzajya ayirinda amasaha 24 ku munsi iminsi 7 mu cyumweru hamwe n’umushoferi we bwite

A

Iyo nzu iri hejuru y'iyi nzu isumba izindi kuri iyi foto

Inyubako ya Tour Odéon ni inyubako ndende cyane igiye kubakwa muri iki gihugu kuva mu mwaka wa 1980. Igikomangoma Rainier, wategekaga muri iki gihugi muri icyo gihe akaba yari yarabujije kuzongera kubaka amazu mareramare mu rwego rwo kwirinda ko byakwangiriza ubwiza nyaburanga bw’iki gihugu kiri ku nyanja ya Mediteraneya habereye ijisho.

d

Kuva mu myaka ya 1980 ntibyari byemewe kubaka amazu maremare cyane kuko bituma ununtu atabasha kubona ubwiza bw'uyu mujyi 

Gusa mu mwaka wa 2009, umuhungu we akaba n’umusimbura we ku butegetsi yafashe icyemezo cyo kongera kubaka inzu ndende maze atangiza umushinga w’iyi nzu izarangira mu mwaka utaha.

c

Mu nzu imbere

s

Wicaye aha uba witegeye inyanja ya Mediterane

d

Iyi nzu izaba ifite uburinzi 24/7

d

d

Mu cyumba

d

Iyi nzu iri ku nkengero z’inyanja ariko by’umwihariko uzaba atiye muri iyi nzu ri ku gisenge cy’iyi nyubako azaba afite amahirwe yo kwirebera u Bufaransa ndetse no kwitegera umujyi wose yibereye iwe.

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dallas9 years ago
    Umuntu yishyura ate ngo batantanga?
  • didu9 years ago
    ntimugakabye, simbona irutwa niyi yacu yitwa top tower
  • MUGISHA REGIS9 years ago
    Mu Rwanda tuzazubavka?!





Inyarwanda BACKGROUND