RFL
Kigali

Nyuma y’imyaka 6 gusa urukuta rwa Instagram rwunguye isosiyete ya Facebook inshuro zikubye 100

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:26/06/2018 18:26
0


Urubuga nkoranyambaga rwa Instagram rwaguzwe miliyari 1 y'amadolrai y'Amerika kuri ubu rufite agaciro ka miliyali 100 z’amadolari y'Amerika nyuma y’imyaka 6 gusa ruguzwe n’isosiyete ya Facebook.



Birashoboka ko kugura urubuga nkoranyambaga rwa Instagram kwa Facebook ari wo mushinga w’ubucuruzi wungukiye cyane isosiyete icuruza ibijyanye n’itumanaho Facebook. Mu mwaka wa 2012 ni bwo isosiyete ya Facebook yaguze urubuga nkoranyambaga rwa Instagram.

Nyuma y’iyi myaka gusa birasa naho kugura uru rukuta rwa Instagram ari cyo kintu kiza kurusha ibindi Marc Zuckergerg umuyobozi wa Facebook yaba yarakoze mu mateka. Uti gute ? Kuri ubu urubuga nkoranyambaga rwa Instagram rufite agaciro ka miliyari 100 z’amadolari y’Amerika mu gihe yaguzwe miliyali imwe rukumbi y’amadolari y’Amerika.

Raporo nshya yashyizwe hanze n’urubuga rwa Bloomberg igaragaza ko iyi nyungu ya Facebook iturutse mu bakoresha Instagram ishobora no kwiyongera kurushaho mu myaka 5 iri imbere kuko uru rukuta rwa Instagram rushobora kuzaba rufite abarukoresha buri kwezi bagera kuri miliyari 2 hirya no hino ku isi, bigatuma Instagram igera ikirenge mu cy’urukuta rwa Facebook.

Iyi raporo nshya igaragaza ko kuri ubu Instagram yinjiza hafi 30 % by’ayo urukuta rwa Facebook rwinjiza kuri ubu. Iyi raporo igaragaza kandi ko nibura buri muntu ukoresha telefone igezweho yo mu bwoko bwa Android akoresha nibura iminota 53 ku rukuta rwa Instagram. Mu bihe bishize isosiyete ya Facebook yatangaje ko urukuta rwa Instagram rumaze kuzuza abantu miliyari 1 bayikoresha buri kwezi.

Bloomberg






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND