RFL
Kigali

Nyuma y’imyaka 2 batumvikana Drake na Nicki Minaj biyungiye mu busabane bwa Yong Money Entertainment

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:2/02/2017 17:18
0


Burya ngo ibikundanye birajyana! Nicki Minaj nta rundi rwango yari afitiye Drake uretse kuba mu ruhande rumwe n’umukunzi we Meek Mill baherutse gutandukana, uyu akaba ari we utarumvikanaga na busa na Drake.



Ubu busabane bw’abagize Yong Money bwatekerejwe na Drake wabonye indirimbo irimo Nicki Minaj na Lil Wayne mu kwezi gushize nuko ahita abaza Mack Maine, perezida wa Young Money Entertainment, ati “Kuki mutambwiye ko umuryango wanjye wagarutse?” ashaka kumvikanisha ko akumbuye ibihe byahise ubwo bose bari bagikorera hamwe imishinga itandukanye. Aha niho havuye igitekerezo cyo guhura.

 Reconciled! Nicki Minaj and Drake reunited to call a truce on January 12 after she split with longtime beau Meek Mill

Iyi foto niyo Nicki Minaj yasangije abamukurikira barenga miliyoni 70

Mu ifoto yasangije abamukurikira kuri Instagram, Nicki Minaj yari kumwe na Drake na Lil Wayne ndetse uku guhura byavuyemo kubyutsa ubucuti no kwiyunga kuri Drake na Nicki Minaj bari bamaze imyaka 2 batavugana, nyamara nta n’intonganya zabaga hagati yabo, ni uko gusa batashoboraga kumvikana mu gihe Meek Mill yari afitanye ibibazo na Drake.

The family is back!': Young Money sources told TMZ that Drake saw a segment on ESPN featuring Nicki and Lil Wayne so he scheduled a reunion for the trio

Muri ubu busabane na Lil Wayne yari ahari

Nicki Minaj yatangaje ko atagikundana na Meek Mill mu ntangiriro za 2017, bivugwa ko bapfuye uburyo Meek Mill atahaga Nicki Minaj umwanya uhagije mu biruhuko bari baragiyemo byo kwizihiza isabukuru ye  mu birwa bya Turks & Caicos mu kwezi kwa 12 muri 2016, ndetse ngo ubwo Nicki Minaj yijujuturaga kuba atitaweho, Meek Mill yahise amuta aho afata indege arigendera Nicki Minaj nawe yitahana ukwe, aha niho yavuye ahita atangaza ko nta mukunzi afite.

Source: TMZ

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND