RFL
Kigali

Nyamasheke: Abana baratozwa kwimenyamo impano bakiri bato binyuze mu mashuri y’amarerero

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/10/2018 21:22
0




Kuba aka karere kari mu turere dukennye nibimwe mu bituma n’abahavuka batabasha kwerekana zimwe mu mpano bifitemo gusa binyuze mu mashuri y’amarerero y’abana, abaturage bo mu mirenge ya Karengera na Shangi baravuga ko biteze impinduka mu myigire y’abana babo binyuze mu mashuri y’amarerero bafashijwe na VSO umushinga wita ku burezi bw’abana bo mu cyaro.

Uretse kumenya impano aba bana bagiye bifitemo babanza gutozwa isuku nko koga intoki mu gihe bagiye kurya cyangwa bavuye mu bwiherero kuririmba no kumenya kuvuga indimi zitandukanye birashimirwa n’ababyeyi bafite abana mu mashuri y’incuke ari muri muri aka karere ka Nyamasheke.

Nyamasheke

Abayobozi b'akarere ka Nyamasheke bishimiye iki gikorwa

Bamwe mu babyeyi bafite abana biga muri iki kigo baganiriye na Inyarwanda.com

Uwitwa Mukagihana Ancilla umukecuru w’imyaka 65, ati:”Ni amahirwe kuko twebwe kera twanganaga n’aba bana tuzerera ariko aba bana bacu urabona ko bazi kuririmba abandi bakamenya kubaka, ubwo rero tubona tugiye gukuza bana bafite byinshi bazi.”

Undi witwa Ayinkamiye Enatha ati:”Dufite byinshi tubona abana bacu bazakura bazi ubu bazi kuririmba mu cyingereza ukanyurwa umwana azakura azi neza ko ashobora kuba yakora indirimbo cyangwa yananarimba ikindi ubu umwana aba agera murugo akamenya ko agomba gukaraba intoki.” Icyakora basabye VSO ko yakongera imbaraga mu bana bafite ubumuga kandi bashobora kuba banafite impano.

Impano mu bana b'i Nyamasheke

Abana biga mu mashuri y'incuke babanje kuririmba

Umuyobozi wa Dubai Cares ifite imishinga ifatanya na Leta y’u Rwanda mu burezi cyane cyane mu cyaro, Bwana Taliq Al Gulg ubwo yageraga muri aka gace yashimye izi mpano z’aba bana yemerera n’akarere ka Nyamasheke kongera ibyumba n’ibikoresho byafasha aba bana mu gukomeza guteza imbere impano zabo. Taliq yagize ati:

Twishimiye aka karere keza ka Nyamasheke kandi twishimiye aba bana kuko bafite ibyiza baranabitweretse koko ubu nange ndemera ko ngiye kuzamura izi mpano zitangiriye muri aya mashuri y’abana kandi nzajya nibanda mucyaro mwakoze kutwakira iwanyu tugiye kubyamamaza natwe i Dubai kuko tubonye akarere keza.

Dubai Care

Taliq Al Gulg umuyobozi wa Dubai Cares

Zimwe mu mpano aba bana berekanye harimo ko bazaba abasirikare, abahanzi, kuba abaganga, abubatsi, abadozi n’abarimu bityo ngo ni kimwe mubyo ababyeyi bagiye kungukiramo nibakura bafite impano nziza nk'izi.

Nyamasheke

Uyu mukecuru yishimiye cyane impano yabonye mu bana bato

Nyamasheke

Ibiro by'Akarere ka Nyamasheke

AMAFOTO: Francois Nelson JUNIOR NIYIBIZI /Nyamasheke






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND