RFL
Kigali

Ntibisanzwe: Umugore yatandukanye n’umugabo we abigaragarisha gutwika ikanzu ye y’ubukwe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:8/08/2018 17:01
0


Ubukwe cyangwa kubana kw’abashakanye bisobanura ubumwe bwera cyangwa se butagatifu gusa na none birenze cyane kumva ngo abantu bakoze ubukwe uyu munsi, ejo bagatandukana bitewe n’impamvu nyinshi.



Aha rero nyuma y’ubukwe bwe bw’umunezero n’ibyishimo byinshi ndetse agashyira amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga Katlynn yaje gutandukana n’uwo bashakanye maze atwika ikanzu ye y’ubukwe.

Uyu Katlynn akomoka mu gihugu cya Illinois yari amaranye imyaka 10 n’umugabo we ndetse barabyaranye umukobwa w’imyaka 6. Kuba barabyaranye rero ntibyamubujije gutandukana n’umugabo we ndetse ubukwe bwabo abufata nk’ubutarabayeho abigaragarisha gutwika ikanzu yari yambaye ku munsi w’ubukwe bwe.

UbukweUbukwe

Kugira ngo yishimire uko gutandukana rero yarabanje afata ikanzu ye y’ubukwe arayikatagura n’umukasi ubundi aza kuyitwika ashyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga nko kwishimira uko gutandukana kwe n’uwo bashakanye ndetse agira ngo arebe ko yakwibagirwa bimwe mu bihe byiza yaba yaragiranye n’uwari umugabo we.

Dore rero bimwe mu bishobora gutuma abantu batandukana muri iyi minsi harimo; Kutizerana, ishyari, kutaganira bihagije, kunywa inzoga n’ibiyobyabwenge no no guhohoterana. Ibi ni bimwe mu byo abahanga bagaragaza ariko hari n’ibindi birimo amakimbirane ya buri munsi, ubwumvikane bucye, imyitwarire idahwitse kuri bamwe n’ibindi bisa nk’ibyo.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND