RFL
Kigali

NTIBISANZWE :Umugabo yifuza kugabanya imyaka kugira ngo areshye inkumi

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:13/11/2018 8:35
0


Umugabo ukomoka mu gihugu cy'u Buholandi yatanze ubusabe mu rukiko ashaka kugabanya imyaka ye kugira ngo yishimirwe n'inkumi. Emile Ratelband w'imyaka 69, yifuza guhindura umunsi yavukiyeho wo kw'itariki 11 Werurwe 1949 ukajya ku tariki 11 ukwezi kwa gatatu 1969.



Ibi byatumye atanga ubusabe mu rukiko rwa Arnhem ruri mu Burasirazuba bw'u Buholandi, rwamwemereye ko ruzasoma umwanzuro ku busabe bwe mu gihe cy'ibyumweru 4 biri imbere. Ratelband avuga ko yabwiwe n'abaganga ko umubiri we uteye nk'uw'umuntu ufite imyaka 45 bityo yifuza ko n'amategeko amusanisha n'imiterere y'ubuzima bwe.

Ratelband yemeza ko kandi akumirwa kubera imyaka ye 69, ariko no mu gihe yakurirwaho imyaka 20 mu buryo bwanditse yaba afunguriwe inzira nyinshi. Aganira n'itangazamakuru ryo mu Buhorandi yagize ati:

Imyaka mfite inkumira gushaka akazi, bingabanyiriza amahirwe yo kuvugana n'umukobwa cyangwa umugore nshaka ku mbuga nkoranyambaga. Iyo ndi ku rubuga nkoranyambaga rwa Tinder ntawe unsubiza ariko ku myaka 49 nzaba mfite amahirwe menshi, mfite imyaka 49 nashobora kugura inzu nkagura imodoka nkanakora n'ahantu henshi.

Ikimenyetso ca Tinder

Urubuga nkoranyambaga Emile Ratelband yifuza kuvuganaho n'uwo ashatse wese mu gihe yagabanirizwa imyaka

Kuri Emile Ratelband ngo kuba umuntu ashobora kwihinduza igitsina akihinduza umugabo cyangwa umugore ngo no kugabanya imyaka birashoboka ndetse yanemeje ko yibona agasanga akiri muto ku buryo yifuza kuryoherwa n'igihe gisigaye yiyumva nk'ukiri muto.

Hagati aho ibitangazamkuru byo mu Buholandi bivuga ko itegeko nshinga ry'iki gihugu  rishobora gukumira ubusabe bw'uyu mugabo kuko ntaho ritegenya guhindura imyaka mu buryo bwanditse byemewe n'amategeko. Ubusanzwe Ratelband ni umuntu ukunze kuvugwa mu itangazamkuru ryo mu Buholandi kubera kugira udushya twinshi.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND