RFL
Kigali

NTIBAGUHENDE: Dore uko ibiciro by’ibiribwa byifashe mu isoko rya Kabeza muri Kicukiro

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:17/08/2017 18:02
1


Iyo utembereye mu masoko atandukanye usanga ibiciro by’ibiribwa bimwe na bimwe bigenda bihindagurika bimwe bigabanuka ibindi byiyongera, gusa muri iyi minsi ibiribwa bihingwa mu Rwanda bisa naho byagabanutse ibiciro ugereranyije n’iminsi ishize.



Kuri uyu wa kane tariki 02 Kanama 2017 ni bwo Inyarwanda.com yasuye abacuruzi bo mu isoko rya Kabeza riherereye mu karere ka Kicukiro kugira ngo tubarebere uko ibiciro bihagaze hato hatagira ujya guhaha bakamuhenda.Iyo ugeze muri iri soko ubona nta bantu benshi baririmo ugereranyije n’ayandi bishobora kuba biterwa n'uko rikiri rishya.

Ntibaguhende

Ikilo cy'amatunda kiragurishwa 1000frw

Ntibaguhende

Ikilo cy'ibinyomoro kiragurishwa 1200frw

Ntibaguhende

Ikilo cy'amacunga y'icyatsi kibisi kiragurishwa 1000frw

Ntibaguhende

Iseri ry'imineke riragurishwa 800frw

Ntibaguhende

Avoka imwe iragurishwa 200frw

Ntibaguhende

Pomme y'umutuku iragurishwa 300frw naho iy'icyatsi kibisi ikagurishwa 250frw

Ntibaguhende

Ikilo cy'imyembe kiragurishwa1200frw

Ikilo cy'intoryi kiragurishwa 300frw,ikilo cy'inyanya kiragurishwa 500frw,ikilo cy'ibitunguru kiragurishwa 600frw,umufungo wa dodo uragurishwa 100frw,ishu iragurishwa 300frw,puwavuro iragurishwa 100frw,umufungo wa sereli uragurishwa 100frw, ikilo cya karoti kigurishwa 500frw,ikilo cy'imiteja kigurishwa 500frw.

Ntibaguhende

Ikilo cy'inyama z'iroti kiragurishwa 2700frw,imvange ziragurishwa 2000frw naho umufupa uragurishwa 700frw

Ntibaguhende

Ikilo cy'ibirayi kiragurishwa 300frw

Ntibaguhende

Ikilo cy'ibitoki kiragurishwa 200frw

Ntibaguhende

Ikilo cy'ibijumba kiragurishwa 350frw

Ntibaguhende

Ikilo cy'amateke ya bwayisi kiragurishwa 600frw






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sonia6 years ago
    Erega abanyarda bamaze kwmera ko ibijumba bihenda kurusha ibirayi! Ibi bisobanura inzara iri mucyaro, kuko rwose ntabijumba ntabuzima mu cyaro cy'u Rda





Inyarwanda BACKGROUND