Muri NKORE IKI y'uyu munsi tugiye kubagezaho ubutumwa bw'umukobwa usaba ko mwamugira inama mu rukundo. Yavuze ko yeretswe urukundo n’umusore bakundanaga, bituma ahakanira abandi basore, ariko birangira wa musore akuyemo ake agenda atamusezeye.
Dore ubutumwa bwe uko buteye:
Mbere ya byose mbanje kubasuhuza kandi mbifuriza amahoro y’Imana kuri mwese bakunzi b’uru rubuga. Mfite ikibazo kinkomereye nenda gusara ndabasaba ngo mungire inama nziza zamfasha ngakomeza ubuzima bwanjye.
Mfite imyaka 24 nkaba ntuye hanze y’u Rwanda. Mbere y’uko nimukira hanze hari umuhungu twiganaga muri secondaire wankundaga akanabimbwira kandi nanjye nkabibona ariko nari nkiri muto muhakanira ko tutatangira ibyo gukundana, dukomeza kuba inshuti bisanzwe.
Umunsi warageze njya hanze wa muhungu ampa number ye arambwira ngo sinzamwibagirwe aho nzagera hose kandi ngo nzamuhamagare. Nkimara kugera i Burayi niwe nahamagaye bwa mbere mubwira ko nagezeyo amahoro.
Twarakomeje tukajya tuganira kuri telephone, akambwira ukuntu ankunda kandi ko amaherezo tuzabana ngo nta wundi ashaka mu buzima bwe, nanjye ngatangira kubyemera nkurikije ko na kera ariko yambwiraga. Guhera ubwo nanjye ntangira kumukunda, kuburyo yarambipaga njyewe nkamuhamagara kuko nari mbizi ko afite amikoro make yo kugura amafaranga muri telephone.
Sindakundana n’undi muhungu na rimwe, abahungu bose banteretaga nababwiraga ko mfite inshuti, sindimo kubeshya abahungu nahakaniye ni benshi cyanee. Umuhungu yatangiye kujya anganyira iby’ubukene bwe kandi nanjye nari mbizi kuko twarabanye, naramufashije mu buryo bwose bushoboka, namwoherereje amafaranga atabarika kandi nabikoranye n’umutima mwiza sinzigera nicuza kuko nabikoreye urukundo.
Umunsi umwe yambwiye ko yabonye dossier yo kujya hanze muri AUSTRALIA, ambwira ko hari amafaranga akeneye kugirango dossier ye yihute. Byarancimishije cyane amafaranga ndayamwoherereza. Reka mvuge muri make kuko ibintu ni birebire; igihe cyarageze ajya muri Australia arabimbwira mwoherereza amafaranga yo kwitegura ndetse ambwira ko nagerayo azahita ampamagara, ariko yagezeyo ukwezi kurashira atari yampamagara nk’uko yabivuze.
Nyuma y’ukwezi nagiye kumva numva arampamagaye, icyo gihe byaranshimishije cyane kuko nari ntangiye kwiheba maze ambwira ko impamvu yatinze yari yarabuze number zanjye none akaba aribwo yabonye aho yari yarayishyize. Narabyemeye ndamubwira ngo nta kibazo. warakomeje turavugana yemwe na gahunda yo kuzabonana turayipanga ariko ikinteye agahinda aka kanya ndetse ari nacyo cyatumye mbasaba inama zanyu ni iki gikurikira:
Ya number yampamagaje narayihamagaye ngirango musuhuze ntiyacamo mwandikira message kuri email mubaza impamvu ambwira ko yahinduye number, musaba iyo asigaye akoresha arambwira ngo araza kumpamagara ayimpe, agiye kumpamagara ampamagaza private number (Itagaragaza number) mubajije impanvu number ze zitagaragara arambwira ngo ntazi ikibazo ariko ngo araza kubikosora.
Kuva ubwo hashize amezi atandatu atarampamagara, sinashobora kumuhamagara kuko nta number ze yigeze ampa kandi n’iyo mwandikiye message ntansubiza. Uko mbibona ntagishaka kumvugisha kandi ikimbabaza nta kindi ni uko nahakaniye abahungu bose bashakaga ko dukundana ngo niwe nzategereza none nawe yanyanze ntazi n’impamvu yabimuteye, iyaba wenda yaranansezeye ariko ntapfe kugenda gusa kuko binshengura umutima iyo mbitekereje.
Mungire imana bavandimwe; nzakore iki kugirango mwikuremo? Nonese ubwo wenda azampamagara hari ibindi akirimo? Nenda gusara sinzi niba nategereza cyangwa niba nakomeza ubuzima bwanjye nkamwibagirwa. Mbaye mbashimiye ku nama zanyu muri bumpe.
Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama kuri inyarwanda.com, yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri Email yacu: nkoreiki@gmail.com kandi umwirondoro we ugirwa ibanga 100 %. Amafoto dukoresha kuri izi nkuru akurwa kuri internet.
TANGA IGITECYEREZO