Mu nkuru yacu ya Nkore iki y’uyu munsi tugiye kubagezaho ubutumwa bw’umusomyi wacu watwandikiye akatubwira ko yarangije kaminuza ndetse akaba afite akazi kamutunze ariko akaba atarabona umukunzi.
Yavuze ko ari umusore w’imyaka 30 y’amavuko, akaba akeneye umukunzi bazarushingana. Mu gusobanura icyatumye atinda gushaka umugore, yavuze ko hari abakobwa bagiye bakundana nyuma bagatandukana bitewe nuko babaga bashaka ko bakorana ubukwe ataritegura neza. Ubu noneho avuga ko yamaze kwitegura. Ubutumwa bwe buteye gutya:
Ndi umusore w'imyaka 30, nize kaminuza ndayirangiza mfite akazi kampemba 100 milles (ibihumbi 100), mfite ikibazo cy’uko nakundanye n’abakobwa nkatandukana nabo bitewe nuko bashakaga ko tubana ntaritegura ,none ubu nkeneye umugore kubaho njyenyine ndabirambiwe. Ikibazo mfite gikomeye nuko uwo nifuje gukundana nawe akenshi aba azi abo nakundanye nabo agakeka ko nitwara nabi ariyo mpamvu aba mbere banshitse, nkore iki?. Mungire inama nibinashoboka mumbere umuranga mundangire umukobwa ufite gahunda ku buryo twafatanya ubuzima. Murakoze.
Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama kuri inyarwanda.com, yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri Email yacu: nkoreiki@gmail.com kandi umwirondoro we ugirwa ibanga 100 %. Amafoto dukoresha kuri izi nkuru akurwa kuri internet.
TANGA IGITECYEREZO