RFL
Kigali

NKORE IKI: Ndi umusore w’imyaka 30 narangije kaminuza mfite akazi ariko nabuze umukunzi

Yanditswe na: Editor
Taliki:14/11/2017 16:40
16


Mu nkuru yacu ya Nkore iki y’uyu munsi tugiye kubagezaho ubutumwa bw’umusomyi wacu watwandikiye akatubwira ko yarangije kaminuza ndetse akaba afite akazi kamutunze ariko akaba atarabona umukunzi.



Yavuze ko ari umusore w’imyaka 30 y’amavuko, akaba akeneye umukunzi bazarushingana. Mu gusobanura icyatumye atinda gushaka umugore, yavuze ko hari abakobwa bagiye bakundana nyuma bagatandukana bitewe nuko babaga bashaka ko bakorana ubukwe ataritegura neza. Ubu noneho avuga ko yamaze kwitegura. Ubutumwa bwe buteye gutya:

Ndi umusore w'imyaka 30, nize kaminuza ndayirangiza mfite akazi kampemba 100 milles (ibihumbi 100), mfite ikibazo cy’uko nakundanye n’abakobwa nkatandukana nabo bitewe nuko bashakaga ko tubana ntaritegura ,none ubu nkeneye umugore kubaho njyenyine ndabirambiwe. Ikibazo mfite gikomeye nuko uwo nifuje gukundana nawe akenshi aba azi abo nakundanye nabo agakeka ko nitwara nabi ariyo mpamvu aba mbere banshitse, nkore iki?. Mungire inama nibinashoboka mumbere umuranga mundangire umukobwa ufite gahunda ku buryo twafatanya ubuzima. Murakoze.

Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama kuri inyarwanda.com, yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri Email yacu: nkoreiki@gmail.com kandi  umwirondoro we ugirwa ibanga 100 %.  Amafoto dukoresha kuri izi nkuru akurwa kuri internet.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • lily 6 years ago
    numara kumubona uzicarane nawe umusobanurire icyabiteraga kdi azakumva
  • Ndacyayisenga Aline Didine6 years ago
    Mumpe number ye
  • 6 years ago
    Nage kuri kiss FM azamubona yifuza
  • hope 6 years ago
    nyandikira kuriyi email uwhope4@gmail.com
  • hope 6 years ago
    nyandikira kuri iyi email uwhope4@gmail.com
  • DAMIEN6 years ago
    Nkeneye Umukunzi Uzanyitaho Uzankunda Nange Nkamukunda Muremure Winzobe Cg Wimibiri Yombi Unanutse Cg Utabyibushye Cyane 0726775640
  • Nina6 years ago
    Iyahure
  • Rinda6 years ago
    Nonese umukobwa usha ka nuteye gute nuwize se cg ntago wadusobanuriye
  • mamy6 years ago
    Cg nkuko wabivuze wabona nawe witwara nabi konumvase ushaka ibyihuta uziteretere nta muranga abaranga baguha abobamazemo uburyohe nahawe hokwirebera
  • PearlG6 years ago
    Ibyo kurangirwa ntukabyizere..ubwo witeguye nibyiza ubu wavuga ijambo..abakobwa ntibagishaka gutinda mu mayira..senga, ukunde, urambagize hama ukore ubukwe..kandi ikindi utakwibagirwa ni ugukomeza gukora kuburyo wabona aharenze 100milles. Ikindi ese ubundi ukunda umuntu umeze ute? wowe se umeze ute urangwa niki?
  • Mukamana Ester6 years ago
    Nukwihangana, gusa nibyiza ubutaha kuvuga nibura criteres eshanu zuwo wifuza uko yaba ameze. Dufite abakobwa 56%, ntakibazo ntuhangayike uzamubona. Gutinda mubusore bitera gukubagana, abo aho utuye harubwo ubu ubatereta ntibabifate serieux kubera ibyo bagiye babona ukora. So, nkinama shakira muyindi province.
  • Olive umukunzi6 years ago
    Yoo ihangane kweli.wanyitereteyec 2kibanira?
  • 6 years ago
    Hamagara kuri izo numero 0785149599
  • 6 years ago
    Niba uri serieux kdi ufite gahunda ntamikino uzampamagare duhure kuri iyo numero 0722388949 Thank u!
  • nikuze solange4 years ago
    Niyise solange( siryozina ryange) mfite imyaka 27 ,nize secondaire sinagize amahirwe yogukomeza kaminuza kubera impamvu ndifuza umusore nawe ushaka umukunzi simfite amafaranga kdi nibishakwa gsa mfite urukundo rero umuntu wifuza kotwafatanya ubwobuzima abaye afite imuaka 30 kuzamura yampamagara kuri 0787292256 gsa whatsap nyijyaho gake gsa uwumva akina ntazampamagare
  • Haba gusenga1 year ago
    Ndashaka umu kobwa Utarimugufi kandi utanabyibushye cyane wimyaka 20 +23 ngewepfite 22 nkabamerereye gicumbi uwaba afite gahunda nanyandikire sms kuriyinamba 0781935614 uwumva afite gahunda yazatukiyubakira nkora mumabuye yagaciro ndategereje?





Inyarwanda BACKGROUND