Uyu munsi tugiye kubagezaho ubutumwa twahawe n'umusomyi wa Inyarwanda.com, wadusabye ko tumutambukiriza ubutumwa bwe mu rwego rwo kugisha inama. Afite icyibazo avuga ko kimukomereye aho umugore we ngo amuca inyuma mu buryo bukabije.
Ubutumwa yatwandikiye buteye gutya:
Ndabasuhuje. Maze kubona uburyo mufasha abantu kuva mu bibazo binyuze mu nama bagirwa binyuze ku rubuga rwanyu inyarwanda.com, mbandikiye ngira ngo muntambukirize ubutumwa ababakurikira bangire inama kuko mfite ikibazo kinkomereye. Ndi Umugabo ndubatse mfite umugore n'abana babili, umuhungu n'umukobwa. Ikibazo mfite rero gishingiye ku makimbirane mfitanye n'umugore wanjye ashingiye ku kunca inyuma ku bushake.
Umugore wanjye ni mwiza ku isura pe, nabihamya n'ubwo tumaranye imyaka ine nanjye ndamureba nkabona ni mwiza bihebuje n'ubwo abyaye kabiri kandi nkora ibishoboka byose ngo akomeze gusa neza. Nta kazi afite kuko atanarangije kwiga secondaire yavuyemo ageze S.5 kubera ibibazo bya famille. Umugore wanjye aracyari muto kuko yujuje imyaka 24, njye mfite 30 ni njye ukora nkorera amafaranga ahagije yo kudutunga mu buzima buciriritse (200-250 rwf). Ikibazo rero giteye gitya:
Hashize iminsi micye mfite amakuru ko umugore wanjye anca inyuma mbibwiwe n'umukozi wo mu rugo, hanyuma nza gushaka amakuru yimbitse bigera aho mbaza na nyiri ubwite ariko mubwira ko ntashaka ko anyemerera ahubwo mubwira ko mbizi neza muha n'ingero yumva koko mbizi abanza guhakana ariko nyuma abonye ko namaramaje ngiye kumwirukana nta kabuza kuko ntiturasezerana mu mategeko, noneho anyemerera ko yabikoze ariko ko mubabariye atazongera ukundi. Nabaye nkumuretse mubwira ko nambwiza ukuri ku byabaye byose ndi bumubabarire ariko nambeshya n'imbabazi nke namuhaye nzisubiza.
Yaremeye tumaze gutuza ariko tutavugana ndamwegera nti noneho mbwiza ukuri kose. Mwa bantu mwe ibyo yambwiye byarandenze kuko nasanze nari nzi bicye cyane, kugeza ubwo ambwira ati sinshobora kumenya neza incuro naguciye inyuma ni nyinshi cyane kuko hari igihe twabikoraga nka 4 mu cyumweru kandi bamaranye amezi umunani batangiye ubwo busambanyi. Yambwiye byinshi ariko abona nshimishijwe no kuba ari kumbwiza ukuri nawe nkabona ashimishijwe no kuba ari kubimbwira.
Yarakomeje ambwira ko uwo mugabo baryamanaga azi kurongora kundusha ko bitanashoboka ko narongora nkawe kuko afite igitsina kigera aho yumva ashaka mu gihe icyanjye hari aho kitabasha kugera. Yambwiye ko yatekereje kunca inyuma nyuma yo kubona ntacyimwitaho cyane nka mbere. Ubwo twari tumaze gushinga butike akabona iteka mpangayikishijwe n'uko butike itahomba nkabifatanya n'akazi kampemba ku kwezi umwanya ukaba muto.
Iyo butike ubu yarahombye kandi nari nayimushingiye ngo byibura ave mu bushomeri areke gukomeza kwirirwa yicaye ariko niyo yansenyeye kuko niyo yatumye ahura n'abagabo bamuraruye. Ubwo yakomeje kumbwira byinshi ambwira ko ndamutse muhaye umwanya nkamwitaho atazongera kumpemukira ko yiteguye gukora buri kimwe nshaka ariko ntidutandukane. Nabibwiye bene wabo afite nyina gusa na banyirasenge birabababaza baranyihanganisha birarangira. Ikibazo mfite ni iki:
Uyu mugore wadukanye imico nk'iyi tutarasezerana tumaranye imyaka ine gusa dufitanye abana babili, kumubabarira ni ngombwa kuko Imana ibidusaba, ariko mureke mbeho nta mugore mfite ko nakomerekejwe bikomeye n'ibyo yankoreye? Ubu mukunda kuko yambyariye abana kandi nkunda ariko urukundo namukundaga nk'umugore rwarashize, ubu se nkomeze kubana n'umuntu ntakunda nzi neza ko nawe atankunda kugeza antungiyeho undi mugabo?
Mureke akomeze arere abana (cyane ko bakiri bato umuto afite Umwaka) ariko ntituzigere dusezerana. Ese ubu uyu mugore mubabariye nakwizera ko atazongera kumbabaza? Ko nsenye urutarakomera, Mbigenze nte koko? Ntegereje inama zanyu nziza muri ibi bihe ndimo bikomeye. Murakoze
Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama kuri inyarwanda.com, yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri Email yacu: nkoreiki@gmail.com cyangwa akatwandikira kuri info@inyarwanda.com kandi umwirondoro we ugirwa ibanga 100 %. Amafoto dukoresha kuri izi nkuru akurwa kuri internet.
TANGA IGITECYEREZO