Umugabo utuye mu mujyi wa Rubavu yatwandikiye atugezaho ikibazo kimwugarije mu rushako rwe, asaba abasomyi b'uru rubuga kumugira inama. Avuga ko yazinutswe burundu umugore we basezeranye, gusa n'undi yazanye ari kumuca inyuma mu buryo bukabije.
Soma ubutumwa yatwandikiye
"Mwaramutseho!! Nabonye benshi bagisha inama ahangaha nanjye nanditse ngira ngo mungire inama ariko cyane cyane ndagisha inama abasenga kuko ikibazo mfite ubanza ari bo babona icyo kugikoraho. Mwihangane amazina yanjye sinyavuge ariko ntuye i Burengerazuba mu mujyi wa Rubavu. Njyewe rero ndi umugabo ndubatse nashatse umugore muri 2007 duhuriye ahantu twakoreraga ariko icyakurikiyeho ni uko umubano wacu utabaye uko twabyifuzaga.
Byageze muri 2010 ubwo twari dufitanye umwana umwe nza kumenya ko hari undi mwana yasize iwabo ariko kuko twari twarasezeranye mu mategeko no kwa Pasiteri nabuze uko mbigenza mbura inzira nyuramo ngo dutandukane ubwo umubano utangira kugenda uba mubi mu buryo bugaragara maze nanjye kwihangana birananira ubwo satani arangenderera afite imbaraga ubwo ntangira kumuca inyuma mu buryo bugaragarira buri wese.
Byageze n'ubwo nzana undi mugore turabana ubwo nitwa ko mfite abagore babiri kandi uwo mugore nazanye nawe yari afite umugabo basezeranye nawe amutaye mu yindi ntara. Twarabanye rero tubyarana abana babiri nyuma nawe ambera umustar reka mbivuge ntyo akarongorwa n'umugabo wese umukeneye bituma numva nawe ntangiye kumuzinukwa. Byageze nyuma rero numva ngomba gusubira mu bihe byanjye byo gusenga ariko nagize imbogamizi arizo ngira ngo abasenga bangire inama.
Kugira ngo nsenge neza binsaba ko ngomba gusubirana n'umugore twasezeranye kuko hariho amatorero atemera ko umugabo agira umugore wa kabiri byongeye nanjye uwo mugore naramuzinutswe kubera ibyo navuze ruguru yankoreye, kandi iyo muvuye iruhande antesha umutwe cyane kubera abo bana ikindi kandi abo bana sinababonera ikibatunga ntari kumwe nabo kuko amategeko ansaba byibura 50,000 buri kwezi kuri buri mwana urumva byibura ni 100,000 kuri bombi mu kwezi kandi umushahara nkorera ntunagera kuri ayo mafranga.
None ndabaza nimureka nkajya gusenga amasengesho yanjye azumvikana kandi ntaye abana? Ikindi kandi umugore wa mbere yambwiye ko atashobora kurera abana batari abe byibura nakagombye kubamushyira akabarera none yarabyanze kandi nanjye kwitirirwa abagore babiri numva binsebeje n'ubwo uwa mbere tutabana. Ikigeretseho uwo mugore turi kumwe yataye umugabo bari barasezeranye none uwo mugabo ahora ambwira ngo nintamuvira ku mugore azamfungisha kandi birumvikana.
Noneho n'iyo mpavuye uwo mugore anyirukaho aho ngiye hose akankurikira n'abana. Muri make nabuze umutuzo ni yo mpamvu ngisha inama ngo ndebe ko nakwiyegurira Imana ubanza ariho habamo amahoro kandi nkagisha n'inama y'uko nakwigobotora uwo mugore bitangizeho ingaruka mbi kuko mbona ari yo byerekeza. Gusa ndabinginze kubera amakosa nakoze mwihangane ntihagire untuka cyangwa ngo ambwire nabi nshaka inama zanyu. Imana ibagirire neza. Murakoze"
Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama kuri inyarwanda.com, yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri Email yacu: nkoreiki@gmail.com kandi umwirondoro we ugirwa ibanga 100 %. Amafoto dukoresha kuri izi nkuru akurwa kuri internet.
TANGA IGITECYEREZO