RFL
Kigali

NKORE IKI: Umugore twasezeranye naramuzinutswe turatandukana none n'undi nazanye yambanye umu star

Yanditswe na: Editor
Taliki:7/09/2018 11:47
5


Umugabo utuye mu mujyi wa Rubavu yatwandikiye atugezaho ikibazo kimwugarije mu rushako rwe, asaba abasomyi b'uru rubuga kumugira inama. Avuga ko yazinutswe burundu umugore we basezeranye, gusa n'undi yazanye ari kumuca inyuma mu buryo bukabije.



Soma ubutumwa yatwandikiye

"Mwaramutseho!! Nabonye benshi bagisha inama ahangaha nanjye nanditse ngira ngo mungire inama ariko cyane cyane ndagisha inama abasenga kuko ikibazo mfite ubanza ari bo babona icyo kugikoraho. Mwihangane amazina yanjye sinyavuge ariko ntuye i Burengerazuba mu mujyi wa Rubavu. Njyewe rero ndi umugabo ndubatse nashatse umugore muri 2007 duhuriye ahantu twakoreraga ariko icyakurikiyeho ni uko umubano wacu utabaye uko twabyifuzaga. 

Byageze muri 2010 ubwo twari dufitanye umwana umwe nza kumenya ko hari undi mwana yasize iwabo ariko kuko twari twarasezeranye mu mategeko no kwa Pasiteri nabuze uko mbigenza mbura inzira nyuramo ngo dutandukane ubwo umubano utangira kugenda uba mubi mu buryo bugaragara maze nanjye kwihangana birananira ubwo satani arangenderera afite imbaraga ubwo ntangira kumuca inyuma mu buryo bugaragarira buri wese.

Byageze n'ubwo nzana undi mugore turabana ubwo nitwa ko mfite abagore babiri kandi uwo mugore nazanye nawe yari afite umugabo basezeranye nawe amutaye mu yindi ntara. Twarabanye rero tubyarana abana babiri nyuma nawe ambera umustar reka mbivuge ntyo akarongorwa n'umugabo wese umukeneye bituma numva nawe ntangiye kumuzinukwa. Byageze nyuma rero numva ngomba gusubira mu bihe byanjye byo gusenga ariko nagize imbogamizi arizo ngira ngo abasenga bangire inama.

Kugira ngo nsenge neza binsaba ko ngomba gusubirana n'umugore twasezeranye kuko hariho amatorero atemera ko umugabo agira umugore wa kabiri byongeye nanjye uwo mugore naramuzinutswe kubera ibyo navuze ruguru yankoreye, kandi iyo muvuye iruhande antesha umutwe cyane kubera abo bana ikindi kandi abo bana sinababonera ikibatunga ntari kumwe nabo kuko amategeko ansaba byibura 50,000 buri kwezi kuri buri mwana urumva byibura ni 100,000 kuri bombi mu kwezi kandi umushahara nkorera ntunagera kuri ayo mafranga.

None ndabaza nimureka nkajya gusenga amasengesho yanjye azumvikana kandi ntaye abana? Ikindi kandi umugore wa mbere yambwiye ko atashobora kurera abana batari abe byibura nakagombye kubamushyira akabarera none yarabyanze kandi nanjye kwitirirwa abagore babiri numva binsebeje n'ubwo uwa mbere tutabana. Ikigeretseho uwo mugore turi kumwe yataye umugabo bari barasezeranye none uwo mugabo ahora ambwira ngo nintamuvira ku mugore azamfungisha kandi birumvikana.

Noneho n'iyo mpavuye uwo mugore anyirukaho aho ngiye hose akankurikira n'abana. Muri make nabuze umutuzo ni yo mpamvu ngisha inama ngo ndebe ko nakwiyegurira Imana ubanza ariho habamo amahoro kandi nkagisha n'inama y'uko nakwigobotora uwo mugore bitangizeho ingaruka mbi kuko mbona ari yo byerekeza. Gusa ndabinginze kubera amakosa nakoze mwihangane ntihagire untuka cyangwa ngo ambwire nabi nshaka inama zanyu. Imana ibagirire neza. Murakoze"

Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama kuri inyarwanda.com, yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri Email yacu: nkoreiki@gmail.com kandi  umwirondoro we ugirwa ibanga 100 %.  Amafoto dukoresha kuri izi nkuru akurwa kuri internet.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bitegwamaso Alphonse 5 years ago
    mubyukuri niwowe wisenyeye urugo unasenya urwabandi kuba umugore wawe yarafite undi mwana yabyaye mutarabana sikibazo mwarikubiganiraho mukabikemura
  • 5 years ago
    HAHAHAHAH NDAGUSHINYITSE
  • 5 years ago
    Yewega rwose ni wowe wiyishe kuko washatse utazi ibyo urimo,ntago gushaka ari ugukina ngo kanaka ankoze ibi nange reka muhime kuko ingaruka mbi nawe zikugeraho.urumva ko wabyaye hanze nawe kandi ugirango uramuhima ariko ni wowe bizarushya si we ahubwo no kuba yakwemerera ukamugarukira mu buzima byaba ari uko yihangana naho rwose njye sinakwemera umuntu nkawe kungarukira mu buzima,iyo mitekerereze ni ubupfapfa n ubuswa bukabije,usenye urwawe usenye urw abandi ntutinye Imana none urabaza ko nusenga Izakumva?ntawe itakumva icyangombwa ni ukuyisanga atari ukugirango igukemurire ibibazo witeye gusa ahubwo ari ukuyigarukira nka wa mwana w ikirara wihannye akagaruka mu rugo.rero ntago wavuga ngo urasenze gusa ngo birarangiye oya si uko Imana ikora,jyenda ubanze wikiranure nabo wahemukiye kandi utunga abana bawe mu bushobozi ufite maze iyo nshoreke uyibwire isange umugabo wayo igusigire abana ubarere dore wasambanye uziko byose bibaho ko wabyara,hanyuma uwo mugore wawe umusabe imbabazi naziguha ubwo ni byiza kandi nataziguha ubwo nabwo ntiwamurenganya kuko ni wowe wataye urugo kuko kubyara kwe ntabikubwire ntiwabigira urwitwazo rw imyitwarire y ubupfu n ubupfapfa wagize kuko ntiyagusambaniyeho nubwo nawe atari kubiguhisha ko yabyaye ariko wakoze bubwa.rero ibyo numara kubikora ubone gusenga n Imana uyisaba imbabazi kandi uyireke ibyo wakoze wihana ko wagerageje gusubira ku murongo naho ubundi umuntu Imana yamushyize inzira 2 imbere rero uyo uhitamo ikugiraho ingaruka nziza cg mbi bitewe niyo wahisemo naho uwo satani ntimukamwitwaze niba waragize umugambi nkuwo mubi ni wowe kubwawe nta satani yagushoreye ngo igufatireho imbunda ngo sambana nudasambana ndakwica oya,mujye muvana ikidini aho,abo bakoroni bazanye ubuyobe aho buri kimwe kibi cyose mukitirira satani bituma mwibagirwa umuco wanyu wa kirazira kandi uwo niwo w Imana nuwubamo ntago uzigera uhura n urwo uhuye narwo ubu,rero ntugashinje satani kandi Imana yaraguhaye ubushobozi bwo gukora ikiza ntubirengaho ni wowe si satani kuko nawe azabazwa ibye nako azarimbuka ariko wowe uracyafite amahirwe yo guhinduka kandi biva muri wowe hanyuma Imana ikagufasha,igihe cyose uzareka kwitirira amabi yawe satani nicyo gihe uzisuzuma ukabona ko ari wowe mubi kandi ukwiriye guhinduka ukubaha Imana ukabaho ubuzima bushingiye kuri kirazira ubundi ukabona ngo uragendana n Imana ukava mu mwijima.
  • gigi5 years ago
    Winsetsa njye sinumva n’inama ugisha banza umenye icyo ushaka
  • Coco5 years ago
    Abagabo niko babaye hafi yabose bakemuza ibibazo ibindi, basuzugura abagore nkaho babaremye!! Umugabo arakuzinukwa bitewe nundaya asambanya Zikamuhindura ikigoryi. Sha ni hatari kabisa, nkubwo uragarutse uti ngiye kwiyegurira Imana? Ibibazo bimaze kukwemeza wikururiye usambana uko ushatse, uti ntanamafaranfa ufite yo gutunga abo usambanya nabo wabyaye.. Imana yisange uyibwiye humura izakumva kdi ugomba kwemera ibyo Igusaba kugirango ubohoke kuko nawe wangije byinshi uabaza benshiii.. Izakubabarira, ntaruhushya ukeneye rwa bantu.





Inyarwanda BACKGROUND