Nkuko buri wa kabiri tubagezaho inkuru ya NKORE IKI, kuri ubu tubafitiye ubutumwa twandikiwe n'umugabo uvuga ko akunda cyane umugore we, gusa ngo ntabwo yizerwa n'umugore we. Avuga ko ntacyo atahaye umugore we ndetse ngo n'imidoka ayishaka yayimuha.
Soma ubutumwa yatwandikiye;
"Nongeye kubasuhuza nshuti zanjye, nkunda gusoma inama mugira abantu zitandukanye nifuje ko nanjye mwangishiriza inama. Ndubatse mfite umugore n'umwana umwe, umugore wanjye twamenyanye hashize imyaka irindwi ariko twarushinze muri 2015. Mbere yuko tubana yarankundaga birenze nanjye kandi byari uko; hakaba naho ambwira ngo kuki mba ntamureka ngo ankunde wenyine kubera kunkekera ko naba nkunda abandi kandi mu by'ukuri ntawe namubangikanije.
Aho tumaze kurushinga byakomeje gutyo ariko rwa rukundo rugenda rugabanuka bitewe n'impamvu z'urushako hazamo gutwita n'umuryango n'inshuti, ni byo koko ntabwo byakomeza ngo bibe nk'abasheri ariko rero uko iminsi ishira ngenda mbona bigabanuka kurushaho nkabona nta n'ubushake akibigirira kuruzamura. Namenyanye n'umugore wanjye adakora pe nkamumenyera buri cyose nkirya ngo mushimishe ntacyo ntamuhaye yaba telefone nziza imyambaro yifuza yose yewe n'imodoka nuko atazi kuyitwara nayimuha.
Vuba aha namuboneye akazi keza nizera ko noneho ibyishimo bizagaruka kuko kenshi yambwiraga ko mufata nk'umwana kuko ntacyo yinjiza kandi naramuhaye umutungo wose w'urugo ngo abe ariwe uwucunga nanga ko yatekereza ko ntanamwizera. Ikimbabaza rero nuko ubu yibera kuri telefone amasaha yose iyo turi kumwe mu rugo ntakumvugisha yewe na televiziyo agashyiraho filime atanazireba usanga ari muri whatsapp, IG, Snapchat amafoto n'ibindi byinshi;
Nkaba naramuhaye rugali rwose nanjye kuko nanga gushwana no kurakaranya bya hato na hato. Iyo nshatse ko tuganira aba ambwira ati wowe hari aho tudahuza rwose kugeza aho ubu no gusohokana turi babiri bitagishoboka atabanje guhamagara abashuti be ngo jyewe ndamubihiriza mba mwizirikaho, nabyo narabiretse ubu nkaba ntangiye rwose kumva nshika intege zo kuba nakomeza guta umwanya wanjye ngeze naho numva kuba ndi mu rugo ntacyo bimaze kuko n'akabariro n'ukwingingiriza. Mungire inama zifatika z'uko nagarura urukundo mu rwanjye amazi atararenga inkombe. Murakoze."
Tubibutse ko umuntu ushaka kugisha inama kuri inyarwanda.com, yohereza ubutumwa bukubiyemo ikibazo cye kuri Email yacu: nkoreiki@gmail.com kandi umwirondoro we ugirwa ibanga 100 %. Amafoto dukoresha kuri izi nkuru akurwa kuri internet.
TANGA IGITECYEREZO